skol
fortebet

Huye: "Urugerero Ruciye Ingando" ruzubakira abatishoboye barimo n’abahejwe inyuma n’amateka

Yanditswe: Sunday 12, May 2019

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru abasore n’inkumi bagera kuri 400 barangije amashuli yisumbuye bavuye mu mirenge inyuranye y’akarere ka Huye bazahurira mu cyahoze ari Urwunge rw’Amashuli rwitiriwe Rozali Ntagatifu mu Murenge wa Gishamvu bitabiriye ibikorwa by’Urugerero Ruciye Ingando.

Sponsored Ad

Biteganyijwe ko uru rubyiruko ruzubakira abatishoboye bo muri uyu murenge harimo n’abahejwe inyuma n’amateka, rukurungire amazu, rwubake ubwiherero ndetse rufashe abakene mu kubahingira no kubashyiriraho uturima tw’igikoni. Ruzahabwa kandi inyigisho zinyuranye.

Niyizibizi Boniface ushinzwe ibikorwa by’itorero mu Karere ka Huye yavuze ko Gishamvu ari umwe mu mirenge y’agace k’icyaro igize Akarere ka Huye, irimo n’abaturage benshi batishboye, bityo ikaba yari ikeneye amaboko y’urubyiruko nk’uru ruzaba rwitabiriye ibikorwa by’Urugerero.

Ati”Hano ni agace k’icyaro hari ibibazo by’imiturire, tuzabubakira, hubakwe ubwiherero, bakurungire inzu, imirima y’igikoni abantu bahinge imboga, hari n’abasigajwe inyuma n’amateka babiri na bo tuzabubakira”.

Mukashyaka Bernadette uyoboye aho urugerero ruzabera yavuze ko uretse imirimo y’amaboko urubyiruko ruzakora ruzanahabwa inyigisho zizarufasha guhindura imyumvire n’imigenzereze ndetse rugahindura n’abo ruzasanga rutashye aho rutuye, cyane cyane isuku no kurwanya ibiyobyabwenge.

Urubyiruko rwitabira Urugerero rutoranwa hashingiwe kuko bitwaye mu itorero Inkomezabigwi ry’urubyiruko ruba rukirangiza amashuli yisumbuye ndetse n’amanota asoza amashuli yisumbuye baba baragize.

Abazitwara neza ku Urugerero hirya no hino mu gihugu bakazagira amahirwe yo kuba batoranwa mu bazitabira Itorero Indangamirwa riba ririmo n’abanyeshuli biga hanze y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko I Gishamvu hazahurira urubyiruko rw’abakobwa 181 n’abahungu 219.

Ikigo Urugerero ruzaberamo cyahoze ari ishuli ryisumbuye ryigenga riza gufunga imiryango kubera kubura abanyeshuli bitewe na gahunda y’uburezi kuri bose igeza ku mashuli yisumbuye izwi nka 12YBE.

Uretse Huye yabashije kubona ikigo cyari cyarafunze Urugerero rushobora kuberamo, hari utundi Turere twagize ikibazo cy’aho abazitabira urugerero bashobora gucumbika bagakwirwamo biba ngombwa ko biyambaza n’amahema.

Nko muri Gisagara, mu mibare Akaere kari gafite mbere, kateganyaga abanyeshuli 150 bashoboraga gucumbikirwa mu kigo cya Croix Rouge mu murenge wa Kibilizi .

Nyuma baje gusabwa kubongera bakarenga 400 ho gato bituma hiyambazwa n’amahema bamwe bashobora kuzacumbikamo. Ikibazo gisigaye kikazaba guhangana n’imibu n’isuku yo mu ihema riraramo abantu benshi.

Urugerero rubaye mu gihe abanyeshuli bari mu masomo mu bigo byajyaga byiyambazwa mu gucumbikira abari mu bikorwa by’itorero binyuranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa