skol
fortebet

Ibizamini bya Leta by’umwaka wa 2020 byakuweho

Yanditswe: Friday 01, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Twagirayezu gaspal, yatangaje ko kubera amashuri azafungura mu kwa cyenda, uyu mwaka wa 2020 nta bizamini bya Leta bizabaho.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Igihe cyagiranye ikiganiro n’uyu munyamabanga kivuga ko nta Byinshi Minisiteri y’uburezi yatangaje ku iyimurwa ry’abanyeshuri bajya mu yindi myaka ariko ko bigaragara ko bazakomereza mu yo bigagamo.

Aganira n’iki kinyamakuru, Bwana gaspal yagize ati: “bivuze ko amashuri azafungura mu kwa cyenda.

Amakuru arambuye ku ngengabihe y’umwaka w’amashuri azatangazwa.

Muri 2020 nta bizamini bya leta bizabaho.”

Ku ya 16 werurwe ni bwo hafashwe icyemezo cyo guhagarika amshuri yose yaba aya leta n’ayigenga mu rwego rwo gukumira icyorezo cya coronavirus cyari kimajije kugaragara mu Rwanda.

Cyaje ari ikemezo gifashwe kirebana n’ihagarara ry’ibikorwa byose bihuriza abantu hamwe, abanyeshuri bakaba barahise bacyurwa iwabo.

Kuri uyuwa kane tariki 30 Mata ni bwo inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Village urugwiro, iyobowe na Perezida wa repubulika Paul Kagame igamije kwiga ku ngamba zirebana no kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus gikomeje gukaza umurego.

Ni inama yarangiye hemejwe koroshya no gukomorera bimwe mu bikorwa byari byarahagaritswe mu gihe gisaga ukwezi gishize.

Mu myanzuro yafashwe kandi hemejwena bimwe mu bikorwa bigomba gukomeza gufunga muri ibyo harimo n’amashuri azafungura nibura muri Nzeri.

Ibi byose bibaye mu gihe byari byitezwe ko umwaka w’amashuri mu Rwanda wasubira gutangira muri Nzeri nk’uko byahoze guhera muri 2022 mu kimbo cyo kuba mu kwa mbere nk’uko byari bimeze.

Ikindi kandi ni uko mu rwego rwo gufasha abanyeshuri bari mu rugo gukomeza kwihugura no kutibagirwa amasomo yabo bashyiriweho uburyo bwo kwiga binyuze ku maradiyo, televiziyo ndetse no kuri Murandasi ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa