skol
fortebet

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje igihe izasubukurira amasomo

Yanditswe: Friday 09, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kaminuza y’u Rwanda yabwiye abanyeshuri bayigamo bo mu mwaka wa 3,4,5 ko igiye gusubukura amasomo guhera kuwa 19 Ukwakira 2020,nyuma y’igohe kinini amasomo ahagaze kubera COVID-19.

Sponsored Ad

Amezi asaga 7 arashize abanyeshuli barahagaritse amasomo kubera Covid-19. Binyuze mu kiganiro cyakozwe hifashijwe ikoranabuhanga, Kaminuza y’u Rwanda yamaze impungenge abanyeshuli itangaza igihe amasomo azasubukurirwa ku biga mu wa 3, 4 n’uwa 5. Naho ku biga mu mwaka wa 1 n’uwa 2 bo bazakomeza kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga (E-learning).

Kaminuza y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyeshuli hifashijwe ikoranabuhanga binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo aho abanyeshuli babazaga bagahita basubizwa, banabwirwa igihe bazagarukira ku masomo.

Muri iki kiganiro iyi kaminuza yatangaje ko amasomo azasubukurwa kuwa 19 Ukwakira 2020. Ku bijyanye n’ibyatangajwe byo kuba mu macumbi, basubije ko abashinzwe imibereho myiza y’abanyeshuli muri buri shami rya kaminuza y’u Rwanda bazagenda babitangaza.

Umwe mu banyeshuli babajije ikibazo kijyanye no gutangira yagize ati ”Murakoze nitwa Jean de Dieu SINGIZUMUKIZA, ndi umunyeshuli muri UR nkaba nshaka kumenya igihe cya nyacyo tuzatangirira gusubirira kuri kaminuza”.

Igisubizo yahawe na Kaminuza y’u Rwanda kiragira giti ”Nshuti yacu Singizumukiza, turi gupanga gutangira kuwa 19 Ukwakira, ikindi kolege ni zo zizagenda zitangaza amabwiriza yo kugenderaho”.

Kuwa 02 Ukwakira 2020,Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yabwiye abanyamakuru ko icyemezo cyo gufungura amashuri cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25.9.2020 kizatangira kubahirizwa muri Uku kwezi.

Dr Uwamariya: "Nkuko mubizi, Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 25.09.2020 yemeje ko amashuri yafungura mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo, isaba Minisiteri y’Uburezi kuzatangaza gahunda y’uko amashuri yazatangira hashingiwe ku isesengura rizakorwa.

Dushingiye ku isuzuma ryakozwe n’Inama y’Amashuri Makuru ,guhera tariki ya 12.10.2020, kaminuza n’amashuri makuru 17 zemerewe gufungura kubera ko hari ibisabwa zujuje ariko zikaba zizafungura mu byiciro binyuranye hakurikijwe uko ziteguye gutangira.”

a) Yavuze ko Kaminuza 6 zemerewe gufungura zigisha mu buryo busanzwe ndetse no kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga (blended mode) ni :

1) University of Global Health Equity (UGHE)
2) African Leadership University (ALU)
3) African Institute of Mathematical Sciences Rwanda (AIMS-Rwanda)
4) Carnegie Mellon University Africa (CMU-A)
5) Oklahoma Christian University (OCU)
6) Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA)

b) Kaminuza 5 zemerewe gufungura zikoresha uburyo bwombi aribwo abanyeshuri kuba bajya ku ishuri gusa ku banyesshuri bo mu mwaka wa 3-5, banyeshuri bo mu mwaka wa 1-2 baziga bakoresheje ikoranabuhanga ni:

1) Kaminuza y’u Rwanda
2) Ishuri rikuru ry’u Rwanda ry’imyuga n’Ubumenyingiro
3) INES Ruhengeri
4) Mount Kenya University Rwanda
5) Kibogora Polytechnics.

c) Kaminuza 4 zemerewe gufungura hakoresha uburyo busanzwe abanyeshuri bajya ku ishuri gusa

Ku banyesshuri bari mu mwaka wa 3-5 ni :

1) Kigali Independent University (ULK)
2) Ruli Higher Institute of Health Sainte Rose de Lima (RHIH)
3) Rwanda Tourism University College (RTUC)
4) University of Kigali (UoK)

Kaminuza 2 zemerewe gukomeza amasomo mu buryo busanzwe ariko kubanyeshuri basanzwe (hatarimo abanyeshyuri bashya) ni :

1) Institute of Legal Practice and Development (ILPD)
2) Vatel School Rwanda

Andi mashuri makuru na za Kaminuza asigaye nayo azagenda afungura mu byiciro hakurikijwe uko azagenda yuzuza ibisabwa.

Ibitekerezo

  • Iyi nkuru muyikosore.

    No date mumeze mute????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa