skol
fortebet

Kaminuza ya UTB yunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 18, May 2018

Sponsored Ad

Kaminuza yigisha y’ ubukerarugendo n’ amahoteli University of Tourism, Technology and Business Studies UTB kuri uyu 17 Gicurasi 2018 yibutse ku nshuro yayo ya 9 abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abayigamo basabwa gukoresha amahirwe y’ ikoranabuhanga bafite bagahangana n’ abapfobya Jenoside bifashishije imbugankoranyambaga.

Sponsored Ad

Commissioner Kabanda Jean Bosco umwe mu bahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi ubu akaba ari umukozi w’ urwego rw’ igihugu rw’ amagereza RCS yabwiye ko abanyeshuri ba UTB ko iteka urubyiruko rudakora ibi, atanga urugero ku rubyiruko rwahagaritse Jenoside avuga ko rwakoze ibyiza asaba aba banyeshuri kugera ikirenge mu cy’ urubyiruko rwahagaritse Jenoside bagahangana n’ abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.


Commissioner Kabanda Jean Bosco ukora muri RCS

Yagize ati “¾ mu bari bagize APR bari urubyiruko navuga ko rutari rubayeho neza. Muri 1994 hari abagize ububwa, twebwe twagize ubutwari twiyemeza gukora ikiza, ubwo bakoraga jenoside twiyemeza kuyihagarika”.

Yongeyeho ko magingo aya hari urubyiruko ruba mu mahanga rwiyita JAMBO rukomoka ku bakoze Jenoside rwirirwa rukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside runapfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Commissioner Kabanda yasabye urubyiruko guhangana n’ abagifite iyi mvumvire
Ati “Uru rubyiruko rwiyita Jambo, bakoresha imbugankoranyambaga, bafite ibinyamakuru, bafite hashtag kuri twitter ni mukoreshe Smart phone zanyu mu banyomoze.”



Muri Kaminuza ya UTB umuhango wo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi wabimburiwe n’ urugendo rwo kwibuka rwahereye kuri iyi kaminuza rwerekeza muri ETO Kicukiro ahiciwe abatutsi bagera ku 2000 bari barahahugiye
rukomereza ku rwibutso rwa Nyanza.

Commissioner Kabanda yavuze ko muri 1994 kuva aho iyi kaminuza yubatse ujya kuri ETO KICUKIRO Umututsi bashoboraga kuhagenda iminsi itatu atarya , atanywa agenda yihisha iterahamwe.

Kabanda wahoze mu ngabo z’ u Rwanda afite ipeti rya Lieutenant Colonel yakomoje ku bibazo bagiriye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside

Ati “Mujya mwumva umudugudu abenshi bita uw’ abademobe. Bamwe mu bariyo ntibumva, abandi nta maboko bafite , nta maguru bafite, buri wese ariyo kubera ko hari urugingo abura ku mubiri we, urwo rugingo rwasigaye he? Urwo rugingo rwabaye Visa yo kugira ngo twebwe tube twicaye hano. Abo ni abasigaye ariko bafite icyo babuze hari n’ abo tutashoboye guhamba kuko twashaka kugira ngo tugire abandi dukiza.”

Mukarubega Zulfat washinzwe Kaminuza ya UTB avuga ko iyi kaminuza ifite gahunda yo gufasha abana b’ abamugariye ku rugamba.

Mukarubega Zulfat ahereza urumuri rw’ icyizere abanyeshuri ba UTB

Yagize ati “ Dusanzwe turihira abana bacitse ku icumu ariko naje no gutekereza ku bamugariye ku rugamba. Iki gihugu gifite umutekano muzi aho cyavuye n’ aho kigeze. Abana b’ abamugariye ku rugamba nubwo Leta ibafasha muzi ubushobozi Leta ifite, Leta ni twebwe”.

Yakomeje agira ati “Twatangiye muri 2013 ari bakeya batatu, batanu ariko nabamenyesha ko ubu twafashe abana 14”

Uyu muyobozi yabwiye UMURYANGO ko abana b’ abamugariye ku rugamba bakeneye gufashwa kwiga ari benshi gusa ngo agenda akora ubukangurambaga mu bandi bantu kandi ngo abona bagenda babyumva.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Niboye Havugimana Jean Marie Vianney yasabye urubyiruko kugira uruhare ngo ahakiri imibiri y’ abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi iboneke.

Ati “Muri iyi minsi 100 yo kwibuka mu turere twa hano mu mujyi wa Kigali hamaze kuboneka nk’ imibiri 2000 hari n’ indi igenda iboneka, icyo ni ikimenyetso cy’ uko hari amakuru agihishwe. Nk’ urubyiruko muganira n’ abantu benshi aho mugenda nimudufashe kugira ngo ayo makuru agihishwe atangwe.”

Dr Theonetse Ndikubwimana , ushinzwe ireme ry’ Uburezi muri HEC yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside yigishijwe ari uburezi bupfuye.

Ati “Umuhanga wiga ibinyabuzima akavutsa abandi ubuzima aba yahindutse umuswa. Abenjennyeri beza bari bahari bubatse amazu bagahindukira bakayasenyesha ni ubugwari. Kugira umuhanga mu by’ amahoteri ukajya wakira abantu neza ntacyo byaba bimaze utarubatswemo ubunyarwanda ejo agahindukira agasenya ibyo yubatse”.

Dr Ndikumana yavuze ko ubu hariho itorero ry’ igihugu kugira ngo Abanyarwanda bubakwemo Ubunyarwanda, asaba Abanyarwanda gufatana urunana bakarwanya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside kuko bagihari.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa