skol
fortebet

Karasira Aimable wirukanwe na Kaminuza y’u Rwanda amaze gukusanyirizwa asaga miliyoni 8 FRW

Yanditswe: Saturday 22, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Uwari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda,Karasira Aimable,wirukanwe kuwa 14 Kanama 2020 ashinja amakosa 4 akomeye arangajwe imbere n’imyitwarire idakwiriye kuranga umwarimu wigisha muri kaminuza,amaze gukusanyirizwa akayabo ka miliyoni zirenga umunani n’abantu baba hanze y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru UKWEZI abitangaza,itsinda ry’abantu bishyize hamwe ryatangije ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo gushyigikira Aimable Uzaramba Karasira uzwi nka Professor Nigga uherutse kwirukanwa na Kaminuza y’u Rwanda.

Abateguye ubu bukangurambaga bukorerwa ku rubuga rwa ‘Go Fund Me’ barimo Peter Mutabaruka, Patrick Habamenshi ndetse n’uwitwa Chaste Isabane.

Ubu bukangurambaga bwo gushakira inkunga Karasira bwatangiye nyuma gato y’uko Karasira yirukanwa aho kuri ubu hamaze gukusanywa agera kuri £6,488, ni ukuvuga asaga 8,209,590 mu mafaranga akoreshwa mu Rwanda.

Karasira Aimable wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ikoranabuhanga, aho yari amaze imyaka 14 yigisha ibijyanye na mudasobwa yirukanwa ku kazi azira ibyaha 4 birimo n’ibitekerezo yanyuzaga ku rubuga rwe rwa You Tube yise “UKURI MBONA TV.”

Iyi baruwa yasinyweho n’umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda,Prof.Philip Cotton, ku wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020,yamenyesheje Karasira ko yirukanwe kandi iki cyemezo gihita gishyirwa mu bikorwa.

Iyi Baruwa igira iti “Mbabajwe no kukumenyesha ko wirukanwe ku kazi kawe muri Kaminuza y’u Rwanda kandi bigahita byubahirizwa.

Amakosa Karasira yashinjwe harimo “Kugaragaza imyitwarire n’ibitekerezo mu bitangazamakuru binyuranye by’umwihariko amatangazo anyuranyije n’indangagaciro,amahame n’inshingano ze nk’umurezi.”

Hari kandi Gukwirakwiza amakuru atuma abantu banga no bakanubahuka ikigo akorera cyo kimwe n’izindi nzego kandi binyuranyije n’ingingo ya 04 y’itegeko rya Perezida no.45/01 ryo kuwa 30 Kamena 2015,rishyiraho amategeko agenga imyitwarire y’umwuga asaba abakozi kubaha buri gihe inzego za Leta,politiki na gahunda za guverinoma.

Karasira yashinjwe kandi guta igihe mu bikorwa bitubaka umwuga we nabyo binyuranyije n’iriya ngingo y’itegeko rya Perezida no.45/01 ryo kuwa 30 Kamena 2015.

Icya kane n’ugukorana agasuzuguro inshingano ashinzwe aho kaminuza ivuga ko yatinze gushyira kuri internet amasomo yari kwigishwa abanyeshuri hifashishijwe ikoranabuhanga no kwanga gutanga icyo yifuza gukora mu bushakashatsi bwe kugira ngo ahabwe impamyabumenyi ya PhD.

Karasira yirukanwe ku busabe bwa Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo hashingiwe kuri raporo ya komisiyo ishinzwe imyitwarire y’abakozi muri Kaminuza.

Kuwa 27 Nyakanga 2020,Karasira yandikiwe ibaruwa na kaminuza asabwa ibisobanuro ku biganiro atangaza kuri You Tube agaragaza ko adashyigikiye Guverinoma y’u Rwanda ndetse anatuka abayobozi bayo.

Nyuma y’umunsi umwe yirukanywe, Karasira yasubiye mu itangazamakuru, yemera ko hari abantu baba hanze y’u Rwanda bamushukaga kugira ngo atangaze ibibi ku Rwanda, anabavuganire.

Karasira wavukiye mu ntara y’amajyepfo mu yahoze ari Butare mu 1977, mu mwaka wa 1980, umuryango we wimukiye mu mujyi wa Kigali, yiga amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya EPA rihereye ku Gitega. Yakomereje muri Lycée de Kigali.

Yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ayivamo mu 1998 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi n’Ikoranabuhanga. Icyiciro cya gatatu yagikomereje muri Suède.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa