skol
fortebet

Kayonza: Abanyeshuri barenga 300 babuze amanota yabo, bashobora kuba barakopejwe ikizami

Yanditswe: Friday 03, Mar 2017

Sponsored Ad

Ubwo amanota y’ abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza umwaka w’ amashuri abanza mu mwaka wa 2016 yashyirwaga ahagaragara abanyeshuri 327 batunguwe no kubura amanota yabo.
Abo banyeshuri ni abo mu bigo bitanu bitandukanye byo mu karere ka Kayonza. Ikigo cy’ amashuri abanza cya Muzizi nicyo gifite umubare munini w’ abanyeshuri batabonye amanota yabo aho 105 mu banyeshuri 180 babuze amanota yabo.
Ababyeyi babo banyeshuri bavuga ko bagerageje kureba amanota y’ abana babo ubwo Leta (...)

Sponsored Ad

Ubwo amanota y’ abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza umwaka w’ amashuri abanza mu mwaka wa 2016 yashyirwaga ahagaragara abanyeshuri 327 batunguwe no kubura amanota yabo.

Abo banyeshuri ni abo mu bigo bitanu bitandukanye byo mu karere ka Kayonza. Ikigo cy’ amashuri abanza cya Muzizi nicyo gifite umubare munini w’ abanyeshuri batabonye amanota yabo aho 105 mu banyeshuri 180 babuze amanota yabo.

Ababyeyi babo banyeshuri bavuga ko bagerageje kureba amanota y’ abana babo ubwo Leta yashyiraga ahagaragara amanota y’ abanyeshuri bo mu mashuri abanza bakoze ibizamini bya Leta, ikoranabuhanga rikababwira ko amanota y’ abana babo ataboneka kuko bakopeye.

Intandaro yo kubura kw’ ayo manota ngo ni uko abo bana bakoperanye mu kizamini cya Leta.

Mu gihe cyo gukosora ibizamini nibwo ikigo cy’ igihugu gishinzwe uburezi REB cyatahuye ko abo banyeshuri bakoze ayo manyanga.

Abayobozi b’ ibigo abo banyeshuri bakoreyeho ibizamini, abarezi bari mu byumba byakorewemo, ndetse n’ abarimu baherekeje abo banyeshuri ku bigo bakoreyeho nibo bakekwaho kuba barafashije abo banyeshuri gukopera.

Magingo aya abo barezi basabwe gutanga ibisobanuro ku buyobozi bw’ akarere ka Kayonza, ubuyobozi ntibwanyurwa n’ ibisobanuro batanze. Akarere ka Kayonza kashyizeho komisiyo ishinzwe gucukumbura iby’ icyo kibazo.

Abo banyeshuri babuze amanota barihe?

Umunyamakuru wa RBA Akimana Ratifa wakurikiranye iyi nkuru yatangaje ko abo banyeshuri bagiriwe inama yo gusibira. Gusa ngo ubwo yageraga ku ishuri ribanza rya Muzizi yasanze harimo abashobora kuba barataye ishuri.

Yagize ati “Ikigo cya Muzizi cyakiriye abanyeshuri bake bo mu wa mbere kugira ngo abo bana 105 babone icyumba bigamo, gusa ubwo nageraga muri icyo cyumba nasanzemo abana 80, abo ikigo cyahaye amabarurwa yo kujya kwiga ahandi ni 7 abandi bashobora kuba barataye ishuri”

Ubuyobozi bw’ akarere ngo burimo gukurikirana abandi bagera kuri 20 ngo bumenye aho bari nibaba barataye ishuri barigarurwemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa