skol
fortebet

Kigali: Kaminuza ebyiri zigenga zigiye gufungwa burundu

Yanditswe: Thursday 17, Aug 2017

Sponsored Ad

Inama nkuru y’ amashuri makuru na Kaminuza HEC yatangaje ko igiye gufunga burundu kaminuza ebyiri zigenga zombi zakorera mu mugi wa Kigali.
HEC yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama ubwo yagezaga ku bayobozi b’ amashuri na Kaminuza byari byahagarikiwe amasomo amwe n’ amwe n’ izari zafunzwe by’ agateganyo raporo nshya igaragaza aho bageze bakosora ibyo HEC yabasabye gukosora.
Uretse Open University of Tanzania na Singhad Tehcnical Education Society (STES) umuyobozi wa HEC yeruye ko (...)

Sponsored Ad

Inama nkuru y’ amashuri makuru na Kaminuza HEC yatangaje ko igiye gufunga burundu kaminuza ebyiri zigenga zombi zakorera mu mugi wa Kigali.

HEC yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama ubwo yagezaga ku bayobozi b’ amashuri na Kaminuza byari byahagarikiwe amasomo amwe n’ amwe n’ izari zafunzwe by’ agateganyo raporo nshya igaragaza aho bageze bakosora ibyo HEC yabasabye gukosora.

Uretse Open University of Tanzania na Singhad Tehcnical Education Society (STES) umuyobozi wa HEC yeruye ko zigiye guhagarikwa burundu, izindi ngo zigeze ku ntambwe zitandukanye zikosora ibyo zasabwe.

Muri Werurwe 2017 nibwo ibi bigo byahagarikiwe amasomo ibindi bihagarikwa by’ agateganyo. Nyuma y’ iki gikorwa cyari cyabanjirijwe n’ ubugenzuzi bwakozwe na HEC nk’ uko yabitangaje, ibi bigo byahawe amezi atandatu yo kwikosora.

Mu kwezi gushize kwa Nyakanga, Ishuri rikuru rya INES- Ruhengeli ryafunguriwe amashami yaryo yose yari yafunzwe. Irya Gitwe (ISPG) rifungurirwa agashami k’ubuforomo mu mashami atatu yari yahagaritswe.

Ishuri rikuru rya Kabgayi, ICK ryemerewe gukomeza kwigisha amasomo yari yahagaritswe arimo itangazamakuru, kwita ku bidukikije ndetse n’Ishami ryo kwita ku migi n’ibyaro.


Abayobozi bakaminuza zahagarikiwe amasomo n’izahagaritswe by’ agateganyo

Umuyobozi mukuru wa HEC, Emmanuel Muvunyi yatangaje ko uretse kaminuza zigiye gufungwa burundu kubera guterera agati mu ryinyo, ibigo byose byari byahagaritswe byashyize ingufu mu kwikosora nubwo yemeza ko bitageze ku ntera imwe bishyira mu bikorwa ibyo byasabwe.

Muvunyi avuga ko hari icyiciro cya Kaminuza zakoze neza ariko zibura bike ngo zikomorerwe; muri zo harimo Mount Kenya University isa n’iyarangije byose, Mahatma Ghandi University n’Ishuri rikuru rya Byumba (IPB).

Ngo hari izagerageje gukosora ariko zikibura byinshi ngo zikomorerwe; zirimo Rusizi International University, Nile Source polythechnic of applied arts (NSPA) na Jomo Kenyatta Univesity.

Ati “Hari abarushije abandi nka IPB, Mount Kenya bakoze neza. Gusa hari abandi basabwa gukora byinshi cyane. Nka Rusizi baracyafite ibibazo by’imiyoborere, nka NSPA bafite ibibazo by’ubukungu, imiyoborere n’ibikoresho (muri filming) bakwiye gukora byinshi rero gusa hari icyizere [cyo gukomorerwa].”

Izi Kaminuza ziracyafite ukwezi kumwe ngo zikosore ibitaranoga. Mu Ntangiriro ya Nzeli hazakorwa igenzura rya nyuma ari naryo rizemeza izikwiye gukomorerwa cyangwa gufungwa.

Kaminuza ebyiri HEC yemeza ko zizafungwa burundu ivuga ko ntacyo zakoze ngo zikosore ibyo zasabwe gukosora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa