skol
fortebet

Madamu wa Perezida Kagame yahembye abana b’abakobwa batsinze neza ibizami bya Leta

Yanditswe: Tuesday 28, Mar 2017

Sponsored Ad

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko igihugu cy’u Rwanda kizakomeza gushyigikira abana kugirango bazavemo abanyarwanda b’indashyikirwa bazakomeza agaciro k’igihugu cyabo. Ibi yabivugiye mu karere ka Bugesera mu gikorwa cyo guhemba abana b’abakobwa batsinze neza mu bizami bya Leta bya 2016.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yayoboye umuhango wo guhemba abana b’abakobwa 84 batsinze neza kurusha abandi mu bizami bizoza amashuli abanza, icyiciro rusange (...)

Sponsored Ad

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame avuga ko igihugu cy’u Rwanda kizakomeza gushyigikira abana kugirango bazavemo abanyarwanda b’indashyikirwa bazakomeza agaciro k’igihugu cyabo. Ibi yabivugiye mu karere ka Bugesera mu gikorwa cyo guhemba abana b’abakobwa batsinze neza mu bizami bya Leta bya 2016.

Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yayoboye umuhango wo guhemba abana b’abakobwa 84 batsinze neza kurusha abandi mu bizami bizoza amashuli abanza, icyiciro rusange n’amashuli yisumbuye. Ni umuhango wabereye i Mayange mu karere ka Bugesera, ahari hahuriye abakobwa b’inkubito z’icyeza, biga mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’iburasirazuba.

Bahembwe ibikoresho binyuranye by’ishuli, za mudasobwa ndetse n’amafaranga yo gufungura konti zo kwizigama.

Mu ijambo rye Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abana b’ abakobwa batsinze, babikesha umwete wabo ndetse no kuba hari ababashyigikiye

Yagize ati ,"Tujya gutangira ubu bukangurambaga, intego yari ukugirango dukangurire abana b’abakobwa kujya mu ishuli, bakiga, bagasoza ibyiciro byose, ariko kdi bakaba baba indashyikirwa mu mitsindire. Aba bana b’abakobwa baratwereka yuko wiganye umwete, ukagira intego mu byo ukora byose, nta cyakubuza gutsinda no gutsinda neza".

Yunzemo ati "N’ ubwo twizihiza abana b’abakobwa batsinze neza, ntitwabashimira bonyine dusize abarimu babo babigisha ubwenge bwo mu ishuli buherekejwe no kubatoza imyitwarire myiza. Ntitwakwirengagiza kdi intambwe ikomeye imaze guterwa n’ ababyeyi bamaze kumva ko abana bose bakwiriye kugana ishuli."

Ku ruhande rw’abanyeshuli bahembwe, bashishikariza bagenzi babo gukora cyane kugira ngo bazagere ku ntego baba bafite.

Igikorwa cyo guhemba abana b’abakobwa bahize abandi mu bizamini bya Leta, umuryango Imbuto Foundation wagitangiye mu mwaka wa 2005. Kugeza ubu hamaze guhembwa abagera ku 4,522, harimo 227 bahembwe uyu mwaka.

Ministeri y’uburezi igaragaza ko n’ubwo mu myaka 12 ishize gutsinda kw’ abana b’ abakobwa kwazamutse ndetse akaba ari bo benshi batsinda mu bizamini bya Leta ugereranije na bagenzi babo b’abahungu. Abahungu bakibarusha gutsindira ku manota yo hejuru.

Src: RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa