skol
fortebet

Meya Kamali arashinjwa n’ umuyobozi w’ Ikigo cy’ Ishuri kumuhimbira ibyaha ngo azamwirukane

Yanditswe: Tuesday 27, Nov 2018

Sponsored Ad

Mupenzi Alex , Umuyobozi w’ ishuri rya G.S. St Vincent de Paul Bunyenga arashinja Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamasheke Kamali Aimé Fabien kumuhimbira ko yibye mudasobwa z’ abanyeshuri ngo azabone uko amwirukana. Meya Kamali avuga ko iki kibazo cy’ ubujura kikirimo gukurikiranwa, gusa Mupenzi hari icyo akeka kibyihishe inyuma.

Sponsored Ad

Muri Gicurasi uyu mwaka wa 2018 nibwo Mupenzi yabwiye itangazamakuru ko abanyeshuri biga bahagaze , abandi bakiga bicaye hasi kubera ikibazo cy’ intebe nkeya mu mashuri.

Nyuma y’ aya amakuru Mupenzi avuga ko ubuyobozi bw’ akarere bwatangiye kumureba nabi buvuga ko ariwe wahamagaye itangazamakuru akaribwira ikibazo kandi akarere katarakimenyeshejwe.

Mupenzi akomeza avuga ko aya makuru yabwiye itangazamakuru ariyo yabaye intandaro yo gushinjwa kwiba mudasobwa.

Yagize ati “Babanje kuvuga ngo nibye mudasobwa 10, mu gitondo bandikira Minisitiri ngo narazifatanywe maze nyuma y’ iminsi 10 ndafungwa, ….Si ubujura gusa bwaje ngira ngo ahari wenda ni uko navuganye ni itangazamakuru, babanje kuvuga ngo ninjye wahamagaye itangazamakuru, nyamara hari hashize ukwezi nandikiye akarere nkamenyesha ibibazo cyose biri mu kigo ntibansubiza”

Ngo iyi nkuru imaze gutambuka mu itangazamakuru meya Kamali yakoze raporo agaragaza ko ibyo bibazo by’ abana biga bahagaze bimaze imyaka 2 atarigeze abimenya. Si icyo gusa kuko ngo yanahamagaye Mupenzi amwibutsa ko ari umukozi w’ akarere.

Meya Kamali yabwiye Radio one ko iby’ ubwo bujura bikiri mu iperereza ndetse ko bwatahuwe n’ umugenzuzi w’ Ikigo cy’ igihugu cy’ Uburezi REB.

Yagize ati “Biri mu iperereza ntabwo turamenya ikizavamo”. Meya Kamali yavuze ko ibyaha Mupenzi avugwaho ntaho bihuriye no kuba yarabwiye itangazamakuru ko abana bicara hasi ati “Ntaho bihuriye kubera ko igenzura ntabwo ryakozwe mu kigo cye gusa ryakozwe mu bigo byinshi by’ akarere ka Nyamasheke. Ntabwo ari iki cye gusa n’ ibindi bigo byose basuye bagaragaje ibyavuyemo”

Mupenzi avuga ko ikigo ayoboye cya St Vincent de Paul Bunyenga cyahawe mudasobwa 104 kandi zose zihari.

Nyuma y’ uko Mupenzi abwiye itangazamakuru ibibazo byari muri iki kigo byose byarakemutse. Iki kigo cyahawe intebe z’ abanyeshuri, ryubakirwa icyumba cy’ umukobwa, icyumba cya mudasobwa n’ ubwiherero.

Ibitekerezo

  • Ariko amafuti aba i Nyamasheke amaze kurambirana rwose. Birazwi ko akarere kacu gakennye, ariko muzumve ibyo abaturage baba batangaza birarira ibyo batagira iyo Radio Iwacu yadusuye. Baradukanga tukabeshya kugira ngo turamuke. Ubu turagana he koko? Ese uvuze ibitagenda ko ahigwa bukware ubu tuzabaho dute? Nyamasheke ikwiye gutabarwa kuko abayobozi dufite bazatumereye nabi pe. Mupenzi we ihangane nta kundi ubu wanyuranyije n’ibyifuzo.

    Sha si ho honyine hari ibibazo byitotezwa bikorwa nubuyobozi bubi, ahubwo ibyaho biroroshye, ubuse nyaruguru benshi twayihunze kuberiko sibibazo nkibyo byose byo gutotezwa nubuyobozi bubi?? Uwo mu diregiteri ndumva nawe yakicecekera byaba ngombwa akaba yanimuka nkuko natwe byatubayeho aho guhangana nabo fpr yakamiye ikabashyira hejuru kuko mugihe bakiri kwibere bafite uburenganzira bwo kwica no gukiza, gusa isi ntisakaye mujye mubihorera nabo isaha nisaha banyagirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa