skol
fortebet

MINEDUC yafunze amashuri abanza,ayisumbuye n’ay’inshuke yo mu mujyi wa Kigali kubera Covid-19

Yanditswe: Sunday 17, Jan 2021

Sponsored Ad

MINEDUC yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu mujyi wa Kigali afunze guhera kuri uyu wa Mbere.

Sponsored Ad

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, rimenyesha abafatanyabikorwa bose ko ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Koronavirusi, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ari uko Amashuri y’incuke,abanza n’ayisumbuye mu mujyi wa Kigali agomba gufunga guhera kuri uyu wa Mbere.

Iri tangazo risohotse nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi yaherukaga gutangaza ko abiga mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza bagombaga kuzasubukura amasomo yabo kuwa 18 Mutarama 2021 nyuma y’igihe kigera ku mezi 10 bari bamaze batiga kubera icyorezo cya COVID-19.

Mu kiganiro Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagiranye n’itangazamakuru ku wa 7 Mutarama 2021,yavuze ko amashuri y’incuke n’abanza agiye gufungurwa, asaba ababyeyi gutangira kwitegura.

Yagize ati "Abana bo mu mashuri y’incuke kuva mu wa mbere itariki yo gutangira ni kuwa 18 Mutarama, ababyeyi n’abanyeshuri bakaba batangira kwitegura kugira ngo iyo tariki bazajye ku ishuri, abo ni abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’icyiciro cya mbere cy’abanza, ni ukuvuga kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu.’’

Icyakora,Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko uyu mwanzuro uzagenda urushaho gusesengurwa bijyanye n’uko icyorezo cya COVID-19 kizaba gihagaza ndetse n’inama bazahabwa na Minisiteri y’Ubuzima.

Bitandukanye n’ibindi byiciro byatangiye mbere, abiga mu mashuri y’incuke n’abo mu cyiciro cya mbere cy’abanza bo umwaka bari kuwutangira bakerewe kuko hari abari batangiye.

Ingengabihe yari yashyizwe hanze yagaragaza ko Igihembwe cya Mbere kuri aya mashuri abanza n’ay’inshuke cyari gutangira kuri uyu wa 18 Mutarama 2021, kigasozwa ku wa ku wa 2 Mata; kizakurikirwa n’ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri giteganyijwe ku wa 3-18 Mata 2020.

Igihembwe cya Kabiri cyari kuzatangira ku wa 19 Mata gisozwe ku wa 11 Kamena, mu gihe ikiruhuko cyacyo cy’ibyumweru bitatu, kizatangira ku wa 12 Kamena kikarangira ku wa 4 Nyakanga 2021.

Igihembwe cya gatatu kigatangira ku wa 5 Nyakanga kirangire ku wa 3 Nzeri 2021, abanyeshuri batangire ikiruhuko kinini ku wa 4 Nzeri.

Ku wa 2 Ugushyingo 2020,nibwo hatangiye abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Uwo munsi kandi hatangiye abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

Hatangiye kandi abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

Ikindi cyiciro ni icy’abanyeshuri batangiye igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo 2020. Muri iki cyiciro hatangiye abanyeshuri biga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.

Ibitekerezo

  • None se iri tangazo ko nta mukono w,uwaritanze ntirishobora gushyira abantu murujijo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa