skol
fortebet

Minisiteri y’Uburezi yafunze burundu udushami 2 two muri kaminuza ya ISPG Gitwe

Yanditswe: Tuesday 29, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Minisiteri y’uburezi yanzuye guhagarika itangwa ry’ amasomo mu mashami y’ubuvuzi na Laboratwari muri Kaminuza ISPG ya Gitwe, nyuma gusanga ibyo bayisabye gukosora itarabikosoye.

Sponsored Ad

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura, nk’umwanzuro w’ibyavuye mu igenzura rimaze igihe rikorwa n’Inama y’Igihugu y’Uburezi muri iyi Kaminuza ya Gitwe.

Ibi nanone bije nyuma y’inama yahuje MINEDUC, Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Urugaga rw’Abaganga n’Abakura amenyo ndetse n’Ubuyobozi bwa ISPG, igamije kugaragaza ibyavuye mu isuzuma rigaragaza aho iyi kaminuza yari igeze ikosora ibyo yari yasabwe na HEC gukosora.

Udushami twafunzwe turimo akigishaga ibijyanye n’ubuvuzi bw’abantu no kubaga “Medecine and Surgery” ndetse n’ak’ikoranabuhanga rya laboratwari “Medical Laboratory Technology”.

Dr Mutimura yavuze ko ubusanzwe muri aya mashami umwarimu umwe ku banyeshuri 20 aricyo kigero (standard) ariko ngo kuri iri shuri basanze hari umwarimu umwe ku banyeshuri 86. Ikindi ngo usanga hari abarimu bigisha ariko banakora mu buyobozi (administration) y’ishuri, ibintu ngo basanze bidakwiye mu gutanga uburezi.

“N’abanyeshuri bahari ntibakurikiranwa neza kuko abarimu bakabaye babakurikirana babyigiye bahawe indi mirimo, ubuyobozi bw’ishuri ntibabihe umwanya uhagije.”

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene yavuze ko ariko ikibabaje cyane kurenza ibyo ari uko abanyeshuri usanga bemererwa kwiga mu dushami kandi batujije ibisabwa kugira ngo bige muri utwo dushami.

Aha yasobanuye ko Kaminuza ya Gitwe ivuga ko umunyeshuri watsinzwe ashobora guhabwa amahirwe yo kwihugura mu byo atari azi “bridging program” mu gihe cy’amezi atandatu akaba yahabwa kwiga ubuvuzi bw’abantu cyangwa ibindi bitajyanye n’ibyo yize hasi.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, akaba yavuze ko kubera izo mpamvu zose bahisemo guhagarika burundu turiya dushami tubiri turimo “Medecine and Surgery na Medical Laboratory Technology”, mu gihe bo bashaka kuzongera kwigisha utwo dushami bakaba basaba bundi bushya, Mineduc ikareba niba bujuje ibisabwa.

“Ibi twabikoze kuko batumva ko kwigisha nabi Abanyarwanda, kwigisha nabi abaganga bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’Abanyarwanda, cyane cyane ko bavuga ko u Rwanda atari Amerika cyangwa se ahandi mu gihe dushaka ibifite ireme.”

Minisitiri Mutimura yavuze kandi ko n’ibindi bikoresho, birimo laboratwari ndetse n’inzu z’ibitabo, basanze bidahagije

Ibitekerezo

  • Nyakubahwa Minister sinzi niba iki cyemezo cyo gufunga Kaminuza ya Gitwe waragitekerejeho neza kuko gifite ingaruka nyinshi urashora abana bu u Rwanda kujya kwiga mu mahanga bashakayo Medecine kubera ko abana bose batakwiga muri NUR/Kaminuza yu Rwanda bafata bake abandi nibo bajya za Gitwe none uroretse abana bacu i Mahanga aho bagiye kugana Congo/RDC kugura Diplome kuko ntibiga nibaza mubahe equivalence nibarangiza bice abanyarwanda ngo baravura waretse mugafasha i Gitwe gukosora ibitagenda mukareka ikigisha abanyarwanda aho kuyisenya kubera akagambane yagiriwe ko ku rwego rwo hejuru aho umukuru wa abadiventiste mu Rwanda abifitemo uruhare runini Leta yu ubumwe idahari i Gitwe yahatera itabi arahanga akanga na abakristu baho kuko yabasenyeye urusengero izuba riva none rero kuba mwaremereye i Mudende/AUCA na ULK iyo Business ntimwakabaye musenya ibyagezweho ahubwo mwabisigasira mugakosora ibitagenda ndabona itorero rifite akazi kenshi rizahere kuri Nyakubahwa Minister wa Mineduc ndetse na REB igizwe na Dr Muvunnyi Emmanuel wabaswe na Ruswa Nyakubahwa President wa Repubulika urengera rubanda rugufi yaragowe peee abamufasha kuyobora baramutererana ubu ndizera ko iki kibazo ariwe uzakicyemurira ariko abamuha amakuru bose kuri iki kibazo bamaze kwandura ya ndwara ya ruswa yaciye ibintu muri iki kibazo kubera akagambane

    Ubuvuzi ntibukwiye gukinishwa. Niba hari ibyo batujuje nibahagarare babanze babitunganye neza. Ntabwo twafata ubuvuzi ngo tubugire business byaba ari gukina nubuzima bwabantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa