skol
fortebet

Minisiteri y’Uburezi yatangiye gukusanya imibare y’abanyeshuri batewe inda,hari abakuriwe kuburyo batabasha kwicara mu ishuri

Yanditswe: Friday 09, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iherutse gutangaza ko yatangiye gukusanya imibare y’abana b’abakobwa batewe inda muri iki gihe bamaze batiga kubera Covid-19, kugira ngo bafashwe, bitazabaviramo guhagarika kwiga kubera icyo kibazo.

Sponsored Ad

Byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, ubwo yari mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio ku wa Kabiri tariki 6 Ukwakira 2020, ikiganiro cyibanze ku myiteguro y’itangira ry’amashuri.

Minisitiri Uwamariya yagarutse kuri icyo kibazo nyuma y’aho cyari kibajijwe n’umuturage ufite impungenge kuri abo bana, aho yatanze urugero ku Karere ka Rwamanaga karimo abana nk’abo 170, mu kumusubiza akaba yaravuze ko icyo kibazo akizi kandi ko hari icyo batangiye kugikoraho.

Yagize ati “Ni ikibazo kigoye gisaba uruhare rwa buri wese mu guhangana na cyo, urumva niba baratewe inda ubu barakuriwe ku buryo no guhita bagaruka ku ishuri bitashoboka. Birasaba rero gukorana n’izindi nzego nka Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kugira ngo abo bana bamenyekane”.

Ati “Imibare y’abahuye n’icyo kibazo hari iyo nanjye mfite kuko twatangiye kuyikusanya tubashaka, kuko dufite impungenge z’uko abo bana twazababura mu mashuri, ariko ntidushaka kubabura tutazi n’aho bagiye. Imibare twatangiye kuyegeranya niturangiza tuzareba uko dukorana n’inzego z’ibanze mu turere baherereyemo”.

Minisitiri Uwamariya avuga kandi ko uretse ko bagomba gukomeza kwiga, abo bana bagomba no kubona ubutabera kuko bahohotewe.

Ati “Ni ukuvuga ko abo bana batewe inda batarageza ku myaka y’ubukure, ni ngombwa rero ko babona ubutabera, ese ababahohoteye barakurikiranwa? Hari ugufashwa mu buzima busanzwe, hari uguhabwa ubutabera ariko hanarebwa uko bafashwa gusubira mu ishuri kuko niba baratewe inda muri aya mezi ntabwo bahita bajya kwiga”.

Mu mezi asaga atandatu abana bamaze mu rugo batiga, abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu ntibahwemye kwibutsa ababyeyi kubwira abana babo ngo bareke gukora ingendo zitari ngombwa ahubwo bagakora uturimo two mu rugo ndetse bakanakomeza kwihugura mu byo biga, kuko byari no kubarinda icyo kibazo.
Ibyo biravugwa mu gihe mu Karere ka Nyaruguru mu minsi ishize hari abana 59 bafatiwe mu isoko rya Kamirabagenzi nta mpamvu igaragara yabajyanyeyo, umuyobozi wungirije w’ako karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Colette, akavuga ko ibyo bishobora gutuma bareka ishuri.

Ati “Uko ureka umwana ngo akore ku mafaranga mu masoko, ni ko bishobora kumukurura akajya gushaka akazi ngo ajye ayabona. Ni byo koko amashuri arafunze ariko Leta yashyizeho ubundi buryo bufasha abana kwiga nka radiyo, televiziyo n’ibindi, ntidushaka abana rero mu masoko”.

Hashize iminsi mu Rwanda havugwa ikibazo cy’abangavu baterwa inda, aho MIGEPROF, yatangaje ko abana basaga ibihumbi 17 bari hagati y’imyaka 16 na 19 batewe inda muri 2016, icyo ngo kikaba ari ikibazo kigomba guhagurukirwa, cyane ko bitigeze bihagarara.

Ibitekerezo

  • ndabashimira yuko amashuri yasubukuwe noneko gihembwe cya 2 kizarangira muri mata 2020 icya 3 kigatangira muri 2021 ubwo nibamara gusoza igihembwe cya 2 bazaba bari gukoriki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa