skol
fortebet

Minisiteri y’ubuzima yamaze gufunga amashuri na za kaminuza byo hirya no hino mu Rwanda kubera Coronavirus

Yanditswe: Saturday 14, Mar 2020

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ubuzima yamaze gufata umwanzuro wo gufunga amashuri na za kaminuza,insengero,ibirori by’ubukwe ndetse inasaba ko no gushyingura hagenda bake kubera ko icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus cyageze mu Rwanda.

Sponsored Ad

Muri rusange ibintu byahagaritswe na MINISANTE n’ibishobora gutuma abantu benshi begerana. Muri ibyo harimo ibi bikurikira:

Amateraniro ahuza abantu benshi(mu nsengero n’ahandi aho ariho hose ntiyemewe.

Ibirori bitandukanye birimo ubukwe, imikino n’ibindi bihuza abantu benshi bibaye bihagaritswe

Aho bishoboka, akazi ko mu biro gashobora gukorerwa mu rugo ku bwumvikane bw’abakozi n’abakoresha.

Amashuri abaye ahagaritswe, amasomo akazahagarikwa mu bigo byose guhera kuwa Mbere tariki 16 Werurwe 2020.

Abantu bose barasabwa ko ingendo zitari ngombwa byaba byiza zihagaritswe
Gushyingura bizajya bikorwa n’abantu bake(nk’abo mu muryango n’abandi ba hafi cyane)

Ibikorwa by’ubucuruzi na za resitora bizakomeza gukora ariko hakirindwa ko abantu begerana kuburyo byibuze buri muntu n’undi hazajya haba harimo metero imwe.

Gutwara abantu mu buryo bwa rusange nabyo bizajya bikorwa hagenzurwa ko abantu bategerana cyane.

Iki cyemezo kizashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’ibyunweru bibiri hanyuma Leta ibone gutanga undi murongo w’icyakorwa nyuma yo kureba aho iki cyorezo kizaba cyerekeza.

Ibitekerezo

  • Niba bishoboka rwose, casques za moto z abagenzi na zo zibe zikuweho.
    Kuko biroroshye cyane kwandurira muri casque.
    Police ikirebeho na cyo.

    Niba bishoboka rwose, casques za moto z abagenzi na zo zibe zikuweho.
    Kuko biroroshye cyane kwandurira muri casque.
    Police ikirebeho na cyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa