skol
fortebet

Nyagatare: Ubuhamya bw’abarimu bakubiswe bagafungwa basabwa gusinya basezera ku kazi

Yanditswe: Friday 16, Feb 2018

Sponsored Ad

Bamwe mu barimu bakomeje gushinja Akarere ka Nyagatare kubashyiraho igitutu n’iterabwoba babategeka gushyira umukono ku mabaruwa abategeka gusezera ku ngufu,Ubuyobozi bw’aka karere buhakana iby’iki gitutu bukemeza ko ari icyemezo abarimu bifatiye bo ubwabo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare kandi bwemeza ko nyuma yo kuganirizwa no kwerekwa amakosa aba abarimu aribo bihitiyemo gusezera ku kazi.Abarimu 46 barataka akarengane bakorewe aho bemeza ko bategetswe n’ubuyobozi bw’aka karere gusinya ku (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu barimu bakomeje gushinja Akarere ka Nyagatare kubashyiraho igitutu n’iterabwoba babategeka gushyira umukono ku mabaruwa abategeka gusezera ku ngufu,Ubuyobozi bw’aka karere buhakana iby’iki gitutu bukemeza ko ari icyemezo abarimu bifatiye bo ubwabo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare kandi bwemeza ko nyuma yo kuganirizwa no kwerekwa amakosa aba abarimu aribo bihitiyemo gusezera ku kazi.Abarimu 46 barataka akarengane bakorewe aho bemeza ko bategetswe n’ubuyobozi bw’aka karere gusinya ku ngufu ku mabaruwa yavugaga ko basezeye mu kazi kubushake bwabo.

Umugabo waganiriye na Radio/TV1 ducyesha iyi nkuru yagize ati :”Bo ubwabo bari banditse ibaruwa ivuga ngo; Bwana Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare.Impamvu gusezera ku kazi.Njyewe kanaka…….wakorerega akazi kuri E.S ku kigo cya runaka…..Nsezeye ku kazi nakoraga ku burezi kubera impamvu zanjye bwite.Hanyuma hepfo byasaba gusinya kuko n’izina babaga bariteguye bihagije ari isinya isigaye gusa.

Ibyo narabyanze hanyuma kimwe n’abandi bangaga gusinya nagiye gufungirwa mu kigo cy’inzererezi.Bageze aho kugirango dusinye baradukubita bihagije.Baradukubita inkoni nyinshi hanyuma tubonye inkoni ziturembeje kugirango tudapfa twemera gusinya.”

Umugore nawe watanze ubuhamya yagize ati “Ubwo ngewe nagezweho mu masasaba za n’ijoro.Ni rwose reka mbasinyire mu mbabarire.Ubwo nandikaho amagambo interuro ivuga ngo ‘imbere y’inteko yabinsabye’niko nanditseho kugirango nerekane ko atari njye weguye kubushake atari nge usezeye kubushake n’uwazabibona akabona ako aribo bansejeje ku bashake bwabo ku ngufu zabo atari njyewe.”

Undi nawe yahamije ko basanze impapuro zanditse mu mazina yabo, ngo icyo basabwaga gusa kwari ugushyiraho umukono .Ibi byose babikoraga bari imbere y’inzego za Polisi n’igisirikare by’u Rwanda,bumvise ko banze gusinya hari ikindi cyemezo cyarigufatwa.

Aba bose bazamura ijwi basaba izindi nzego gukurikirana neza iki kibazo.Basaba gusubizwa mu kazi, guhabwa agaciro bahoranye no kurindirwa umutekano.

Mupenzi George uyobora Akarere ka Nyagatare ahanaka yivuye inyuma ibivugwa n’aba barimu akavuga ko ari icyemezo cyafashwe n’abarimu ku giti cyabo nyuma y’uko baganirijwe bakerekwa amakosa bakoraga yashoboraga kubangamira ireme ry’uburezi.

Yagize ati :”Nyuma yo gusuzuma tukabona ko hari ibishobora kuba bibangamira ireme ry’uburezi ku mashuri yacu yose.Biba ngombwa ko dutumiza inama kugirango mu byukuri abo bagaragarwaho ibyo ng’ibyo baganirizwe bagaragarizwe ko uburyo bwabo bw’imikorere atari bwiza.

Ni uko ng’uko twabigenje noneho tumaze kubahamagara nyuma yo kuganira nabo bamwe muri bo bafata icyemezo cyiza mu by’ukuri twashimye tunabashimira nabo ubwabo cyo guhagarika akazi kuko babonaga imikorere yabo ibangamira mu buryo bugaragara ireme ry’uburezi kandi bitajyanye n’icyifuzo cy’umurongo nw’igihugu cyacu."

Kugeza ubu aba barimu bandikiye inzego zitandukanye zirimo na Sendika y’abarimu kugirango barenganurwe kuko bo bemeza ko ibyo bakorewe binyuranyije n’amategeko.


Mupenzi George, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare /ifoto:Izubarirashe.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa