skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ko AU igiye kwita ku guteza imbere ubukungu

Yanditswe: Monday 24, Apr 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko ari ngombwa gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu nama zitandukanye zahuje abakuru b’ibihugu bya Afurika, kandi bigashyirwamo imbaraga, bikaba mu byihutirwa kurusha ibindi.
Ibi umukuru w’ igihugu yabivugiye mu biganiro byabereye muri Guinea, aho yabanje gushimira mugenzi we Alpha Conde ndetse na Idris Deby ku uburyo bateguye iy’inama igamije impinduka mu muryango wa Afurika yunze ubumwe.
Perezida Kagame yavuze ko Afurika yunze (...)

Perezida Kagame yavuze ko Afurika yunze ubumwe igiye kwita cyane ku kongerera imbaraga imiryango y’ibihugu mu turere biherereyemo mu guteza imbere ubukungu, akaba ariyo ifata iya mbere, ndetse n’inzego z’uyu muryango zigakorana bya hafi n’abaturage.

Bimwe mu bizibandwaho kandi ni ukunoza imiyoborere y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, by’umwihariko mu buryo inama zawo ziyoborwa ndetse no kureba uburyo abazitabira batoranywa.

Imwe mu ngingo yindi yagarutsweho muri ibyo biganiro ni ukwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wo kwigira no kwishakamo ubushobozi ku muryango wa Afurika yunze ubumwe.

Kuri iyi ngingo, abakuru b’ibihugu bavugako ibi bizashingira ku mikorere inoze y’ubucuruzi hagati y’ibihugu, kandi hakabaho gukorera hamwe nk’abanyafrika kuko ngo nta wungukira ku mikorere mibi y’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa