skol
fortebet

REB yakuriye inzira ku murima bamwe mu banyeshuri bashaka guhinduza ibigo by’amashuri boherejwemo

Yanditswe: Tuesday 31, Dec 2019

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi [REB] cyatangaje ko abanyeshuri bazemererwa guhindurirwa ibigo boherejweho ari abafite ubumuga n’uburwayi bwihariye mu gihe abafite impamvu zifatwa nk’izoroheje bagomba kwihangana.

Sponsored Ad

Mu itangazo REB yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri taliki ya 31 Ukuboza 2019,yavuze ko itazemera guhindurira ibigo abafite impamvu z’uko ibigo biri kure cyangwa batazi aho biherereye n’izindi ahubwo ngo izahindurira abafite impamvu zihariye.

Muri iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wa REB,Dr.Ndayambaje Irenee,rivuga ko abafite impamvu zihariye zituma bifuza guhindurirwa ibigo batangira gutanga ubusabe bwabo guhera kuwa 10 Mutarama 2020 ndetse ngo ibisubizo bizaboneka bitarenze kuwa 20 Mutarama 2020.

Ku munsi w’ejo taliki ya 30 Ukuboza 2019 nibwo Minisiteri y’Uburezi yashyize hanze amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini mu mashuli abanza,icyiciro rusange ndetse n’indangaburezi [TTC].


Itangazo REB yashyize hanze

Ibitekerezo

  • murakoze, nashakaga ko mumpindurira ishami umwama wange mwari mwamwoherejemo kuri iyi numero de indexe ariyo 0205038olc0732019

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa