skol
fortebet

Rubavu: Icumbi ry’ abanyeshuri ryafashwe n’ inkongi rirakongoka ntibagira icyo baramura

Yanditswe: Wednesday 15, Mar 2017

Sponsored Ad

Abanyeshuri b’ abahungu biga mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Baptiste de Fraternit (ESBF ) rihereye mu karere ka Rubavu bari mu gahinda batewe no kuba icumbi bararagamo ryafashwe n’ inkongi y’ umuriro ibyarimo byose bigatokombera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2017 nibwo iryo cumbi ryafashwe n’ inkongi. Nta muntu wahitanywe n’ iyo nkongi yewe nta numwe wakomeretse.
Ntiharamenyaka intandaro y’ iyo nkongi. Umukozi ushinzwe iby’ amashyanyarazi muri icyo kigo yabwiye umuseke (...)

Sponsored Ad

Abanyeshuri b’ abahungu biga mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Baptiste de Fraternit (ESBF ) rihereye mu karere ka Rubavu bari mu gahinda batewe no kuba icumbi bararagamo ryafashwe n’ inkongi y’ umuriro ibyarimo byose bigatokombera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Werurwe 2017 nibwo iryo cumbi ryafashwe n’ inkongi. Nta muntu wahitanywe n’ iyo nkongi yewe nta numwe wakomeretse.

Ntiharamenyaka intandaro y’ iyo nkongi. Umukozi ushinzwe iby’ amashyanyarazi muri icyo kigo yabwiye umuseke dukesha iyi nkuru ko amashyarazi yo muri iryo cyumbi nta kibazo yari afite.

Mu cyangirikiye muri iryo cumbi ni ibikoresho by’ abanyeshuri byiganjemo ibyenda na za matora. Abo banyeshuri bizeye ko ikigo kizabagoboka kuko ngo basanzwe batanga amafaranga y’ ubwishingizi .

Umwe muri bo yagize ati “Buri gihe dutanga amafaranga ya assurance, twizeye ko bari butwishyure ni uko twumva ngo ibya assurance biratinda.”

Umuyobozi w’iri shuri yabwiye Umuseke ko ubu bagiye kureba uko babona aho abararaga hano bacumbikirwa bakanafashwa kuko babuze ibikoresho byabo.
Avuga ko kugeza ubu atazi neza icyateye iyi nkongi ndetse batarabara agaciro k’ibyahiriyemo. Iby’ubwishingizi ngo abanyeshuri barabugira.

Jeremie Sinamenye uyobora Akarere ka Rubavu hamwe n’umuyobozi w’uburezi mu karere n’abandi banyuranye barimo n’abahagarariye REG, bahumurije abanyeshuri baburiye ibyabo muri iyi nkongi.

Yagi ati “Ni ikintu kigoye, ibintu byose byahiye, amakaye yose yahiye ni ukuvuga ngo ubu musigaranye ibyo mwafashe mu mutwe. Ariko nanone twihe intego ngo ntibizabe intandaro yo gutsindwa, ahubwo ikibazo nk’iki kibatere imbaraga. Hano hari bashiki banyu ubwo rero rwa rukundo rwanyu rwo gusangira amakuru n’amasomo rukomeze rubarange ubuzima no gutegura amasomo n’ibizamini bya Leta bikomeze.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa