skol
fortebet

Rusizi: Umwana uherutse gukora Radio yavuze ibintu 2 yifuza ko Leta yamufasha

Yanditswe: Sunday 09, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umwana witwa Emmanuel Bamvuginyumvira wo mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye mu kagari ka Kamanu wakoze radiyo,yasabye Leta ko yamufasha kwiga akaminuza mu ishuri rijyanye n’ubu buhanga afite ndetse ikanamuha ahantu ho gukorera ubushakashatsi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro uyu mwana yahaye KT Radio yavuze ko ibyifuzo 2 afite ariko Leta yamuha ubufasha agahabwa ishuri yigamo ibijyanye n’ibi yiyumvamo ndetse agahabwa n’aho abikorera.

Ati “Ibyifuzo biri mu bice 2, hari ukuba Leta yamfasha ikanshakira ishuri rijyanye n’ibyo numva, nkaba najya kubyiga nkabiminuza.Nkajya mfata ibyo nize mu ishuri nkabihuza n’ibya karemano naremanwe ngakuramo ikintu kigaragara. Ikindi nakongera ngasaba n’uko bampa aho kubikorera,nkajya nkora ibintu bifite umumaro.Bishobora kungirira umumaro bikawugirira n’igihugu.

Uyu mwana w’imyaka 17 yavuze ko uretse iyi Radio yakoze,yakoze ibindi bintu byinshi ariko ntabasha kubigaragaza kubera ko umuryango we ukennye.

Yagize ati "Nakoze iyo Radio,nkora na telefoni idasaba ama inite, itarimo na SIM Card,ngakora imodoka ibasha kwitwara nta mushoferi,nkora n’indege nyiha byose ariko ntiyabasha kuguruka,nabuze ubushobozi bwo kuba nayigurutsa."

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rusanga impano ya Bavuginyumvira ikwiye gusigasirwa kuko yagaragaje ubuhanga, nubwo ibyo yakoze byo kwiha umurongo ivugiraho bitemewe.

Uwo mwana w’imyaka 17 wo mu murenge wa Nyakabuye, radiyo ye yayise Emma Radio, yumvikana hafi y’aho atuye kuko itarenga muri metero 50, abaturayi be bakayumvira kuri FM ku murongo wa 96.4 ikabuzwa kugera kure n’uko nta bikoresho bihagije afite.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu, avuga ko uriya mwana ibyo yakoze ari ubuvumbuzi, bityo ko ibyiza ari ukumuyobora nyuma yo gusuzuma ko ntabyo yangiza.

Agira ati “Uriya ni umwana muto, ibyo yakoze ni ubuvumbuzi akaba arimo kugerageza ngo arebe icyo bitanga. Impano ye rero ntitwayipfobya, cyane ko azi ko buri radiyo igira umurongo (Fréquence) ariko icyo atazi ni uburyo iyo mirongo itangwa, uko icungwa ndetse ntazi n’urwego rubishinzwe”.

Ati “Umwana nk’uriya rero ntiwahita umubwira ko umuhana kuko hari ibyo atubahirije, ahubwo ubanza kureba ubuvumbuzi bwe kuko ari ko bigenda n’ahandi. Aho kumuca intege, abantu ahubwo bareba icyo bagomba kumufasha, tukamwerekera aho gupfobya impano ye, tukareba niba uriya murongo akoreraho ntacyo wishe, tukaba twawumurekera agakomeza ubushakashatsi bwe”.

Akomeza avuga ko ubundi umuntu wese ugiye gukora ku bintu bijyanye n’itumanaho agomba kunyura muri RURA, icyakora Bamvuginyumvira nk’umwana utanafite ubushobozi, ngo ntibahita bamubwira kujya kwishyura amamiliyoni yo guhabwa umuyoboro, ahubwo ngo bareba uko barera impano ye.

Ibikoresho uwo mwana yifashishije mu gukora iyo radiyo ngo ni insinga yagendaga atoragura byajugunywe n’abakora amaradiyo n’amateleviziyo, hanyuma ashinga n’umunara ukoze mu biti n’udusinga dushaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa