skol
fortebet

U Rwanda rwafunguye ku mugaragaro inzu Kaminuza yubatse mu makoro

Yanditswe: Friday 16, Mar 2018

Sponsored Ad

Minisiteri w’ Uburezi mu Rwanda yatashye ku mugaragaro inyubako za Kaminuza y’ u Rwanda zubatswe n’ amabuye y’ ibirunga.
Izi nyubako zatashwe kuri uyu wa 15 Werurwe 2018 na Minisitiri w’ uburezi Dr Eugene Mutimura. Zizigirwamo n’ abiga ubugeni.
Zubatswe mu buryo budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda kuko zubatswe n’ amabuye yo mu birunga azwi nk’ amakoro na Sima. Izi ntabwo zisakaje amabati cyangwa amategura.
Minisitiri w’Uburezi, Mutimura Dr Eugene, yavuze ko iyi nyubako izafasha mu guteza imbere (...)

Sponsored Ad

Minisiteri w’ Uburezi mu Rwanda yatashye ku mugaragaro inyubako za Kaminuza y’ u Rwanda zubatswe n’ amabuye y’ ibirunga.

Izi nyubako zatashwe kuri uyu wa 15 Werurwe 2018 na Minisitiri w’ uburezi Dr Eugene Mutimura. Zizigirwamo n’ abiga ubugeni.

Zubatswe mu buryo budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda kuko zubatswe n’ amabuye yo mu birunga azwi nk’ amakoro na Sima. Izi ntabwo zisakaje amabati cyangwa amategura.

Minisitiri w’Uburezi, Mutimura Dr Eugene, yavuze ko iyi nyubako izafasha mu guteza imbere uburezi mu masomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Ati “Ibi ni ingenzi kuko aha niho igihugu cyacu gishingiye ahazaza hacyo, ni ubushake bw’igihugu cyacu cyane cyane ku bijyanye no guhanga udushya mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu gihugu cyacu, ni ingirakamaro.”

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Philip Cotton, yasabye abantu bose kuzakora ku buryo iyi nyubako izagumana ubwiza ifite uyu munsi.

Yagize ati “Dufatanye ku buryo iyo nyubako izagumana ubwiza ifite, ntizangirike, tuyibungangabunge ku buryo izaramba ikamara imyaka n’imyaka.”

Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Ministeri y’Uburezi, John Niyibizi ari nawe muhuzabikorwa w’umushinga wubatse izo nyubako, avuga ko zikomeye ku buryo zizamara imyaka itari munsi y’100. Niyibizi.

zizigirwamo n’abanyeshuri bagera kuri 600 biga iby’ubwubatsi, ariko harimo n’ibiro by’abakozi ba Kaminuza ndetse n’ibyumba by’ikoranabuhanga.

Aya mazu yubatswe n’Abafaransa bagejeje hagati bayaha Abashinwa, hifashishijwe inkunga ingana na miliyari 7.3Frw yatanzwe na Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa