skol
fortebet

"Udasoma amenya bike“ - Minisitiri Musafiri

Yanditswe: Saturday 03, Dec 2016

Sponsored Ad

Minisitiri w’Uburezi Musafiri Papias Malimba, akangurira abanyeshuri ba za kaminuza kwimakaza umuco wo gusoma ibitabo kuko bibitse byinshi bakenera mu myigire yabo.
Yabibakanguriye mu mpera z’iki cyumweru, mu muhango wateguwe na kaminuza ya Mahatma Gandhi Rwanda wo kumurika ibitabo by’ ikoranabuhanga, bizajya bifasha abanyeshuri babyifuza kwiyungura ubwenge babisoma.
Minisitiri Musafiri avuga ko gushyira ahagaragara ibitabo nk’ibi byunganira Leta muri gahunda yayo yo kuzamura ikoranabuhanga. (...)

Sponsored Ad

Minisitiri w’Uburezi Musafiri Papias Malimba, akangurira abanyeshuri ba za kaminuza kwimakaza umuco wo gusoma ibitabo kuko bibitse byinshi bakenera mu myigire yabo.

Yabibakanguriye mu mpera z’iki cyumweru, mu muhango wateguwe na kaminuza ya Mahatma Gandhi Rwanda wo kumurika ibitabo by’ ikoranabuhanga, bizajya bifasha abanyeshuri babyifuza kwiyungura ubwenge babisoma.

Minisitiri Musafiri avuga ko gushyira ahagaragara ibitabo nk’ibi byunganira Leta muri gahunda yayo yo kuzamura ikoranabuhanga.

yagize ati “Ibitabo byiza nk’ibi twamurikiwe none, bizafasha abanyeshuri kuzamura ubumenyi mu bintu bitandukanye cyane cyane mu ikoranabuhanga.

Ni igikorwa cyiza kije kunganira Leta y’u Rwanda muri gahunda yihaye yo guteza imbere ikoranabuhanga mu bice byose by’ubuzima bw’igihugu”.

Akomeza avuga ko iyi kaminuza isanzwe ikora ibikorwa byinshi biteza uburezi imbere birimo kwishyurira abanyeshuri batishoboye, kubaha ibikoresho nka za mudasobwa n’ibindi, gusa ibi ngo bigomba kugaragarira mu musaruro batanga nyuma yo kwiga.

Mbabazi Pricilla, umunyeshuri muri kaminuza ya Mahatma Gandhi, avuga ko gusoma ibitabo bituma umuntu avumbura byinshi.

Ati “Ibitabo biba birimo ibintu byinshi byanditswe n’abahanga kandi baba barakoreye ubushakashatsi. Ni byiza rero kubisoma haba ku banyeshuri cyangwa n’abandi kuko bibongerera ubumenyi uko bukeye uko bwije kandi bigatuma bafunguka mu mutwe kubera gutekereza cyane”.

Avuga kandi ko umunyeshuri udasoma bitamworohera gutsinda amasomo ye kuko byinshi mu bimufasha biba biri mu bitabo.

Dr Vince Sinining, umuyobozi wungirije wa kaminuza ya Mahatma Gandhi, avuga ko ibitabo byamuritswe biri ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Ibi bitabo biri ku rwego mpuzamahanga kuko ari kimwe n’ibikoreshwa muri za kaminuza zikomeye nk’izo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.Bizafasha rero kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda, abanyeshuri bajye barangiza ari abahanga”.

Uyu muhango wasojwe hahembwa bamwe mu banyeshuri bitwaye neza, aho harimo abahawe za mudasobwa ngendanwa.

Src: Kigalitoday

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa