skol
fortebet

Abagororwa babiri batorotse gereza bagahungira muri Uganda bagaruwe mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna.
Abagaruwe ni Ndimubanzi Boniface w’imyaka 58 y’amavuko, wahamwe n’ibyaha bya jenoside ndetse na Ndikuryayo Valence w’imyaka 31, wahamwe n’icyaha cyo guhimba no gukoresha ibyangombwa by’ubutaha, bakaba baherutse gufatirwa na Polisi ya Uganda mu bihe bitandukanye , nyuma y’impapuro zo kubata muri yombi zatanzwe na Interpol Kigali (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna.

Abagaruwe ni Ndimubanzi Boniface w’imyaka 58 y’amavuko, wahamwe n’ibyaha bya jenoside ndetse na Ndikuryayo Valence w’imyaka 31, wahamwe n’icyaha cyo guhimba no gukoresha ibyangombwa by’ubutaha, bakaba baherutse gufatirwa na Polisi ya Uganda mu bihe bitandukanye , nyuma y’impapuro zo kubata muri yombi zatanzwe na Interpol Kigali bisabwe n’u Rwanda.

Ndimubanzi yari yarakatiwe burundu n’urukiko gacaca rwo mu mudugudu wa Tovu, mu murenge wa Kiyombe ho mu karere ka Gatsibo nyuma yo kumuhamya ibyaha by’ubunyamaswa yahakoreye, akaba yari yaratorotse gereza ya Nsinda muri Gashyantare 2012, nyuma y’imyaka itatu gusa yari amazemo.

Ndikuryayo Valence we, akaba yashakishwaga kubera icyaha cyo kwigana no gukoresha ibyangombwa by’ubutaka yakoresheje mu murenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo, akaba yarafatiwe mu karere ka Mubende aho yabaga kuva yahunga.

Kuri iki gikorwa, umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police(ACP) Theos Badege yavuze ko nyuma y’itoroka ry’aba bagabo, biciye mu itumanaho rya I-24/7 , Interpol Kigali yasohoye impapuro zo kubata muri yombi, zishyikirizwa ibihugu byose bigize Interpol uko ari 190.

Yashimye igikorwa cyakozwe na Polisi ya Uganda aho yagize ati:” Birakomeza ubufatanye busanzwe hagati y’ibihugu byombi ndetse na Polisi zabyo .”

Iki gikorwa kibaye habura iminsi ibiri ngo habe inama hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, ikazabera I Kigali ku italiki ya 24 Gashyantare , ikazaba igamije gushimangira ubufatanye busanzwe hagati yazo cyane cyane mu kurwanya ibyaha hibandwa ku byambukiranya imipaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa