skol
fortebet

Zimwe muri Kaminuza zahagarikiwe amasomo ziribaza ukuntu zizategereza amezi 6 kandi zarashyize ku murongo ibyo zasabwe

Yanditswe: Wednesday 19, Apr 2017

Sponsored Ad

Zimwe muri Kaminuza n’ amashuri makuru byahagarikiwe amasomo tariki 16 Werurwe ziravuga ko kuri ubu zamaze gushyira ibintu ku murongo zikaba zitegereje ko Minisiteri y’ uburezi n’ inama nkuru y’ uburezi izifatira undi mwanzuro.
Ni mugihe icyo gihe (tariki 16 Werurwe) Minisiteri y’ uburezi yari yafashwe umwanzuro wo gufunga Kaminuza zitandukanye izindi zigahagarikirwa amasomo biturutse kukuba hari ibyo zasabwaga zitari zujuje.
Amashuri makuru na Kamunuza byahagarikiwe amasomo by’ agateganyo (...)

Sponsored Ad

Zimwe muri Kaminuza n’ amashuri makuru byahagarikiwe amasomo tariki 16 Werurwe ziravuga ko kuri ubu zamaze gushyira ibintu ku murongo zikaba zitegereje ko Minisiteri y’ uburezi n’ inama nkuru y’ uburezi izifatira undi mwanzuro.

Ni mugihe icyo gihe (tariki 16 Werurwe) Minisiteri y’ uburezi yari yafashwe umwanzuro wo gufunga Kaminuza zitandukanye izindi zigahagarikirwa amasomo biturutse kukuba hari ibyo zasabwaga zitari zujuje.

Amashuri makuru na Kamunuza byahagarikiwe amasomo by’ agateganyo zahawe igihe kingana n’ amezi 6 yo kwikosora.

Kaminuza ya INES – Ruhengeli ni imwe muzahagarikiwe amasomo. Umuyobozi mukuru wa INES- Ruhengeli avuga ko kuri ubu bamaze gushyira ku murongo ibyo Leta yabasabye gutunganya.

Yagize ati “INES mu by’ukuri turebye raporo yadukoreweho twasanze ibituvugwaho atari ibintu bigoye, amezi atanu yari ashize ibyo batubwiye twabishyize ku murongo, ntabwo twategereza amezi atandatu, imvugo nziza ya Minisitiri, dutegereje ko ishyirwa mu bikorwa abana bakagaruka mu kigo natwe tugatanga uburezi.”

Tariki 10, Werurwe Minisitiri w’ uburezi Dr Papias Musafiri yavuze ko kaminuza zahagaritswe n’ izahagarikiwe amasomo amwe n’ amwe zahawe igihe kingana n’ amezi atandatu yo kwikosora.

Yagize ati "Niba mwumva ibyo bavuze mwe mwarashoboye kubisubiza, mubikore vuba twe turiteguye kuza kubarebera.”

Minisitiri w’ Uburezi Dr Papias Malimba kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mata yabwiye Umuseke ko izo kaminuza n’ amashuri makuru byahagarikiwe amasomo amwe n’ amwe byasabwe kwikorera isuzuma bigakora raporo igaragaza ko ibyo basabwe babikoze, hanyuma iyo raporo ikazaherwaho n’ abakozi ba Minisiteri y’ uburezi igihe bazaba basubiye gukora ubugenzuzi.

Minisitiri Dr Musafiri avuga ko bamwe izo raporo bazizanye mu gihe abandi batarazizana.

Yagize ati “Basabwe gutanga raporo y’isuzuma bikoreye ubwabo. Bamwe barazitanze abandi ntibarazitanga. Ku bazitanze, ubu ziriho zirakorerwa isuzuma nyuma yaho itsinda ry’inararibonye bazajya muri ayo mashuli hanyuma bashyikirize Minisiteri raporo izashingirwaho hafatwa ibindi byemezo.”

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko Inama Nkuru y’Uburezi (HEC) ari bo bagenzura iki gikorwa.

Icyemezo cyo guhagarika amwe mu mashuri makuru cyangwa guhagarika progaramu zayo cyagize ingaruka ku banyeshuri, bamwe bari baramaze kuriha amafaranga y’ishuri, abandi bararishye amafaranga y’icumbi n’azabatunga, bose basa n’abari mu gihirahiro.

Amashuri Makuru nka Rusizi International University (RIU), Singhad Technical Education – Rwanda (STES) rikorera Kicukiro, Mahatma Ghandhi University – Rwanda (MGUR) iherereye mu Karere ka Gasabo, na Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA) iherereye Huye yahagarikiwe ibikorwa by’agateganyo.

Andi Mashuri Makuru yahagarikiwe zimwe muri Porogaramu z’amasomo by’agateganyo, ariyo University of Technology and Arts of Byumba (UTAB), Open University of Tanzania (OUT) iherereye Ngoma, University of Gitwe yo mu Ruhango, Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology (JKUAT) iherereye Kicukiro, Institut Catholique de Kabgayi (ICK), na Institut d’Enseignement Superieur de Ruhengeri (INES-Ruhengeri).

Minisitiri w’Uburezi tariki ya 17 Werurwe yatangaje ko nubwo iki cyemezo cyagize ingaruka nyinshi ku banyeshuri, ariko ari na bo gifitiye akamaro kuko ngo nibasubira ku ishuri bazahabwa ireme ry’uburezi ryazabagirira akamaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa