skol
fortebet

Umwana yatunguye benshi arazuka nyuma y’amasaha 19 umutima wahagaze

Yanditswe: Monday 13, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umwana witwa Cartier McDaniel w’imyaka ine y’amavuko yarokotse mu buryo bw’igitangaza nyuma y’uko umutima we uhagaritse gutera amasaha 19.

Sponsored Ad

Ku ya 8 Mata,nibwo uyu mwana yahise ajyanwa mu bitaro by’abana bya Colorado akirwara maze ubuzima bwe bumera nabi.

Abaganga bagaragaje ko yafashwe n’umutima, bituma bamushyira mu mashini zifasha umuntu kubaho. Umuryango we wari wateraniye kumusezera, wabonye ibintu bidasanzwe ubwo Cartier yarwanaga n’ubuzima bikarangira atsinze.

Nubwo abaganga bakoze amasaha 19 kugira ngo bamugarure,ubuzima bwa Cartier bwari mu kaga biteye ubwoba, byatuma umuryango mugari we witegura kumushyingura.

Nyuma y’igihe kinini, umutima wa Cartier watangiye kongera gutera.Nubwo inzobere mu buvuzi zananiwe gutanga ibisobanuro bya siyansi ku byabaye, se wa Cartier, Dominique, yabwiye NBC News: "Ni Imana yabikoze."

Nyina wa Cartier, Destiny Anderson, yagize ati:"Sinshobora kwizera ko ibi bibaye."

Yavuze ko abaganga bagerageje cyane kubyutsa Cartier, babanje kugerageza CPR biranga. Byaje kurangira bamushyize mu byuma bifasha gutembereza amaraso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa