skol
fortebet

Manirareba wareze Msgr Ntihinyurwa yaciwe ibihumbi 950

Yanditswe: Thursday 19, Apr 2018

Sponsored Ad

Manirareba Herman wareze Arikipiskopi wa Kigali, Ntihinyurwa Thaddée, amushinja gutesha agaciro Abanyarwanda bose no guca umuco gakondo wabo wari ushingiye kuri kirazira akawusimbuza uw’abaheburayo ushingiye kuri Kiliziya Gatolika y’i Roma, urukiko rukuru rwatesheje agaciro ikirego cye runamutegeka kwishyura ibihumbi 950.

Sponsored Ad

Manirareba Herman wareze Arikipiskopi Ntihinyurwa Thaddée

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ikirego cya Manirareba wari warujuririye, nyuma y’uko mu Ugushyingo umwaka ushize Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge narwo rwari rwanze kucyakira ruvuga ko rwasanze impamvu ashingiraho avuga ko arengera umuco mu izina ry’Abanyarwanda, nta shingiro zifite.

Rwari rwavuze kandi ko yareze mu izina ry’abanyarwanda kandi ntawamutumye ndetse na Leta ikaba itaramutumye guhagararira abanyarwanda.

Urukiko Rukuru rwasuzumye ubujurire bwa Manirareba rufata icyemezo cyo kutakira ikirego cye kuko ‘kidafite ishingiro kandi nta nyungu agaragaza afite mu kurega.’

Rwamutegetse kandi gutanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 950 arimo ibihumbi 200 y’ikurikirana rubanza, ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka ku rwego rwa mbere ni ukuvuga mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge n’andi ibihumbi 250 y’igihembo cya Avoka mu rwego rwa kabiri, ni ukuvuga mu Rukiko Rukuru.

Urukiko kandi rwavuze ko imikirize y’urubanza rwa mbere [mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge] igumyeho kuko nta nenge irimo yatuma ihinduka.

Umwunganizi wa Musenyeri Ntihinyurwa, Me Yvonne Ndengeyingoma, yabwiye IGIHE ko bishimiye imikirize y’urubanza kuko urukiko rwitaye ku mpamvu zatumye n’Urukiko wrisumbuye rutakira ikirego.

Yagize ati “Iyi mikirize twebwe iradushimishije kubera ko n’ubundi inzitizi zari zatumye urubanza rwa Manirareba rutakirwa ku rwego rwisumbuye n’ubundi ntabwo zari zavuyeho. Ntabwo yigeze agaragariza urukiko inyungu afite zo kurega.”

Mu gusuzuma ikirego cya Manirareba mu Rukiko Rukuru, yabwiye ko yifuza ko hagobokeshwa (kugobokesha ni uguhamagaza abandi bafite inyungu mu rubanza kugira ngo ruburanishwe bahari) Leta y’u Rwanda na Kiliziya Gatolika.

Me Ndengeyingoma avuga ko iki cyifuzo Urukiko Rukuru rutigeze rugisuzuma kuko yagitanze mu mwanya utari uwabyo, aho harebwaga inzitizi mu myanzuro y’urukiko rwa mbere.

Yagize ati “Ntabwo Kiliziya na Leta y’u Rwanda umucamanza yagombaga kubisuzuma kuko urubanza rutari mu mizi, hasuzumwaga inzitizi yatumye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutakira ikirego cye.”

Uruhande rwa Musenyeri Ntihinyurwa rwari rwasabye urukiko ko Manirareba yacibwa indishyi z’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu kubera gushora mu rubanza Musenyeri ku bw’amaherere.

Gusa urukiko ntacyo rwavuze kuri izi ndishyi umwunganizi wa Musenyeri Ntihinyurwa yasabye.

Twagerageje kuvugana na Manirareba ngo twumve uko yakiriye umwanzuro ariko ntitwamubona kuri telefoni ngendanwa ye.

Mu kirego cya Manirareba avuga ko ku wa 29 Kamena 2001 Musenyeri Ntihinyurwa afatanyije na bagenzi be barimo Musenyeri Misago Augustin wayoboraga Diyoseze ya Gikongoro, bemeje ko uwabonekeye i Kibeho kuva ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981 kugeza ku ya 28 Ugushyingo 1989 “ ari Bikiramariya Nyina wa Yezu kandi ari Nyirarumaga, umugabekazi w’umutsindirano wa Ruganzu II Ndoli, mu buryo bwa mwuka wari waje kubwira Abanyarwanda ko mu gihugu cyabo hazabaho Jenoside kugira ngo bayirinde.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa