skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwasabiye igifungo cy’imyaka 10 umunyamakuru Nkundineza

Yanditswe: Wednesday 20, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabiye umunyamakuru Nkundineza Jean Paul, guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 5Frw, kubera ibyaha akurikiranyweho byo gutangaza amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga ndetse no guhohotera uwatanze amakuru ku byaha.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwakwakira ubusabe bwarwo no kwemeza ko bufite ishingiro ndetse rukemeza ko Nkundineza Jean Paul ahamwa n’ibyaha akurikiranyweho, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 3 Frw ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.

Rukamuhanisha kandi igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.

Bwagaragaje ko urukiko rwemeza ko habayeho impurirane mbonezamugambi agahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’Ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Bwagaragaje ko ibyo byaha yabikoze mu bihe bitandukanye yifashishije ibiganiro byatambutse mu biganiro bitandukanye byo kuri YouTube.

Bwagaragaje ko ibimenyetso bushingiraho ari uko no mu ibazwa rye yemeye ko hari amakuru yatangaje mu buryo bwo kuryoshya inkuru ariko nyamara ibyavuzwemo byaratumye Mutesi Jolly atakarizwa icyizere.

Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko abinyujije kuri 3D TV Plus, Nkundineza yagaragaje ko Mutesi Jolly ari akandare kandi ko ibikorwa yakoze byatumye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akatirwa igifungo cy’imyaka itanu.

Bwagaragaje ko mu 2022 yifashishije umuyoboro wa Jalas TV yagaragaje ko Mutesi Jolly ari gukora ubukangurambaga ku batangaga ubuhamya ngo bahindure imvugo.

Bugaragaza ko Nkundineza Jean Paul yatutse Mutesi Jolly, amushyiraho ibikangisho amuziza ko yatanze amakuru ku byaha.

Buti "yise Mutesi Jolly Mafia, impolie, avuga ko imbaraga akoresha ari izo akura ikuzimu kandi ko umutego mutindi ushibukana nyirawo. Ese bimaze iki, Operation zose wakoze, tumuguhe umurye, mutware.”

Bwakomeje bugaragaza ko yagize ati "Ka Mutesi Jolly ni akagome ni bagende gatange ikirego nzerekana ko ari akagome njyewe ndakanga."

Mu ibazwa rya Mutesi Jolly, yavuze ko Nkundineza Jean Paul yamututse kuko yabaye umutangabuhamya.

Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha niba kwanga umuntu ari icyaha nabwo buti "ntabwo ari icyaha ariko biterwa n’uko umuntu abikozemo".

Nkundineza Jean Paul yagaragarije Urukiko ko ibyaha byose aregwa atabyemera.

Yavuze ko yakoresheje ijambo mafia kuri Mutesi Jolly ubwo yateguraga irushanwa ry’ubwiza rya East African ryegukanwe na Miss Shanitah ariko ntahabwe imodoka yari yatsindiye.

Yavuze ko ibyo yatangaje bitari ibihuha, ahubwo ko byari bihari ko uwo mukobwa Miss Shanitah yatsindiye imodoka, akayifitorezaho ariko ntayihabwe.

IVOMO:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa