skol
fortebet

Ubushinjacyaha bwasabiye igihano gikomeye Apôtre Yongwe

Yanditswe: Tuesday 27, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwasabiye Apotre Yongwe gufungwa imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, akanasubiza amafaranga abamwishyuza cyane ko we avuga ko ari benshi bamuhaye amafaranga.

Sponsored Ad

Apotre Yongwe yaburaniye mu rukiko rwibanze rwa Gasabo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2024.

Apôtre Yongwe akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Uyu munsi ubwo yabazwaga niba yemera icyaha akurikiranyweho, Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nka Yongwe yahise agaragaza ko acyemera.

Ati “Ndemera ibyo Ubushinjacyaha bunkurikiranaho nkabisabira n’imbabazi. Icyaha nkurikiranwaho kigizwe n’ibice bibiri, gishingiye ku byo nizera nk’umupasiteri ikindi kikaba gishingiye ku bantu bandega kandi dufitanye amasezerano.”

Apôtre Yongwe yavuze ko nyuma yo kwerekwa ko ibyo yakoze bigize icyaha yiteguye kubireka kandi agafatanya n’izindi nzego kwigisha abapasitori kureka imyitwarire nk’iyo yamuranze.

Yavuze ko asaba imbabazi abikuye ku mutima kandi ko nubwo atazi ingano y’amafaranga yahawe binyuze muri ubwo buryo bw’amasengesho, yakwishyura abantu bose bamuhaye amafaranga yabo.

Mu byo ashinjwa harimo kubwira abantu kumuha amafaranga ngo abasengere ibibazo byabo bikemuke.

Aburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo,yavuze ko gusaba ituro atari icyaha, kuko abakirisitu benshi batanga ituro kugira ngo babone impinduka mu buzima bwabo, ndetse n’ibibazo bafite bikemuke, kandi ko ituro baba barihaye Imana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Yongwe yizezaga abantu kubakiza akabaka amafaranga ngo abasengere, ariko ntibabone ibyo yabasezeranyije ndetse ko atigeze ayabasubiza, ibyo bikaba bigize icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Urukiko rwavuze ko rwasanze ahakana icyaha aregwa ariko akemera ko yagiye yaka abantu amaturo mbere y’uko abasengera.

Rwavuze ko rusanga nta kigaragaza koko ko amafaranga yohererezwaga yari insimburamubyizi nk’uko yabivuze, bityo bikaba bigize impamvu ikomeye ituma akekwaho icyaha.

Kuba mu mashusho yafashwe Apôtre Yongwe yarahamagariye abantu gutanga amaturo, ndetse akaba yaremeye ko iyo mikorere ashobora kuyihindura, ngo bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Urukiko rwasanze kandi kuba yariyemereye ko telefone ye yanyuragaho amafaranga menshi, kuba hari abantu batasubijwe kandi barasengewe, ibyagezweho mu iperereza bihagije ngo akekweho icyaha.

Apôtre Yongwe bamwe mu bamutangiye ikirego muri uru rubanza havuzwemo Bugingo na Nyirabahire, ndetse n’undi wamugurije miliyoni zirindwi z’Amafaranga y’u Rwanda.

Yongwe ubwo yaburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, yavuze ko abatanze ituro ariko ibyifuzo byabo ntibisubizwe bakaba bifuza gusubizwa amaturo yabo, azabakubira inshuro zirindwi z’iryo turo batanze.

Mu bandi bamureze harimo uwamugurije miliyoni 7Frw n’undi yasabye miliyoni zisaga 2 ngo amusengere akire amarozi, ariko bikarangira adakize akaba yemera kubishyura, gusa akavuga ko bari bayamuhaye nko gutanga ituro ry’ishimwe, kuko yakoze amasengesho y’iminsi 7 abasabira ndetse bimwe mu byifuzo byabo birasubizwa.

Ibitekerezo

  • Mu izina dga Yesu...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa