skol
fortebet

Urukiko rwafunze abantu babiri barimo Gitifu bazira ikirombe kitemewe cyaguyemo abantu

Yanditswe: Tuesday 27, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwakatiye igifungo cy’imyaka 7 Major (Rtd) Paul Katabarwa na Uwamariya Jacqueline, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, nyuma yo kubahamya ibyaha bifitanye isano n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwataye muri yombi aba bantu bombi.

Ibyaha bahamijwe byabereye mu Mudugudu wa Rususa,Akagari ka Gahana, Umurenge wa Kinazi, mu Karere ka Huye.

Major (Rtd) Paul Katabarwa yakekwagaho kuba nyiri ikirombe cyahitanye abantu batandatu. Yari akakurikiranwaho ubucukuzi butemewe.

Ku wa 31 Ukwakira 2023 ni bwo urukiko rwasubitse isomwa ry’uru rubanza ruvuga ko rugiye kwikorera iperereza ku kirombe cy’i Kinazi kuko rwavugaga ko ibimenyetso ubushinjacyaha bwatangaga bidahagije, rutegeka ko urubanza rwongera kuburanwa mu mizi.

Ku wa 27 Gashyantare 2024 saa tatu za mu gitondo, urukiko nibwo rwasomye imyanzuro, rutegeka ko (Rtd) Major Katabarwa ahamwe n’icyaha cyo gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya, n’icyo kudakurikiza ibipimo ngenderwaho mu gushakisha amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri, bifite impamvu nkomezacyaha yo kuba byarateje urupfu.

Akaba yahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Jacqueline Uwamariya we yahamijwe ibyaha bibiri birimo icyo kuba icyitso cyo gushakisha amabuye y’agaciro nta ruhushya ndetse n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Ibi na we byamuviriyemo guhanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amanyarwanda.

Mu bandi batatu bareganwaga nawe barimo Liberatha Iyakaremye wari Umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Kinazi, Gilbert Nkurunziza wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahana na Protais Maniriho wari Umukozi ushinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere muri ako Kagari bagizwe abere ku cyaha bari basangiye na Uwamariya Jacqueline, urukiko rutegeka ko bahita barekurwa.

Impanuka y’iki kirombe cyagwiriye abantu batandatu yabaye kuwa 19 Mata 2023, ibikorwa byo kubashakisha bishyirwaho iherezo nta n’umwe babonye ariko ubuyobozi bushyiraho imisaraba nk’ikimenyetso cy’ishyingura ryabo.

IVOMO: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa