skol
fortebet

Abakekwaho kuhombya Sonarwa miliyoni 191 bagiye kuburanishwa

Yanditswe: Sunday 25, Dec 2016

Sponsored Ad

Tariki 12 Mutarama 2017, Urukiko rukuru ruzatangira kuburanisha urubanza ruregwamo abayobozi bakuru ba sosiyete y’ubwishingizi, Sonarwa, bakekwaho kuyihombya miliyoni 191 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abaregwa batawe muri yombi muri Gicurasi uyu mwaka barimo uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa, Mawadza Nhomo na Charles Mutsinzi Karake wayoboraga inama y’ubutegetsi y’iki kigo cy’ubwishingizi.
Harimo kandi Hubert Rumanyika, Gerard Mbabazi na Barnabas Rutagwabira bahagarariye iki kigo mu duce (...)

Sponsored Ad

Tariki 12 Mutarama 2017, Urukiko rukuru ruzatangira kuburanisha urubanza ruregwamo abayobozi bakuru ba sosiyete y’ubwishingizi, Sonarwa, bakekwaho kuyihombya miliyoni 191 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abaregwa batawe muri yombi muri Gicurasi uyu mwaka barimo uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa, Mawadza Nhomo na Charles Mutsinzi Karake wayoboraga inama y’ubutegetsi y’iki kigo cy’ubwishingizi.

Harimo kandi Hubert Rumanyika, Gerard Mbabazi na Barnabas Rutagwabira bahagarariye iki kigo mu duce tunyuranye na Stevenson Nzaramba, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Mininfra.

Ubwo batabwaga muri yombi muri uyu mwaka, ubushinjacyaha bwasobanuye ko abayobozi bakuru ba Sonarwa bagize uruhare mu gutanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, miliyoni 191Frw, ku bwumvikane hagati y’icyo kigo na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Mininfra.

Buvugwa ko ayo mafaranga yatanzwe ajyanye n’isoko ryo gutanga ubwishingizi ku modoka za Mininfra, nka komisiyo y’abantu bashakiye kandi bagahesha iryo soko iki kigo kuva mu mwaka wa 2013.

Gusa ubushinjacyaha buvuga ko kuba Minisiteri ari ikigo cya leta nta mafaranga azwi nka “komisiyo” yagombaga kwishyurwa.

Umunyamategeko wa Sonarwa, Arian Irakoze yatangarije The East African ko uwari umuyobozi mukuru wa Sonarwa n’uwayoboraga inama y’ubutegetsi bamaze kwegura ku mirimo yabo, hakaba hagishakishwa uko basimburwa kugira ngo hasigasirwe isura ya kiriya kigo.

Sonarwa nicyo kigo cy’ubwishingizi gikuze kuruta ibindi byose bitanga izo serivisi mu Rwanda, cyabonye izuba mu 1975. Mu 2008 cyagurishije imigabane ingana na 35% mu kigo cyo muri Nigeria, gihinduka umunyamigabane w’imena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa