skol
fortebet

Abapolisi barashe abakekwaho ibyaha mu Rwanda bari gukurikiranwa-CP Kabera

Yanditswe: Monday 07, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CP John Bosco Kabera yatangaje ko bamwe mu bapolisi barashe abantu bakekwaho ibyaha mu minsi ishize ubu bari mu nkiko mu gihe abandi bari gukorwaho iperereza nubwo Abanyarwanda batabimenye.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri wa Mbere tariki ya 07 Nzeri 2020,Umuvugizi wa Polisi, CP JB Kabera yatangarije RTV ko hari abapolisi bari gukurikiranwa mu nkiko ndetse imanza zabo zigeze kure bazira gukoresha imbaraga z’umurengera mu iyubahirizwa ry’amategeko.

CP John Bosco Kabera yavuze ko ubusanzwe abapolisi bakoresheje imbaraga z’umurengera bakurikiranwa ariko Polisi itagiye ibitangaza gusa bigeye kujya bijya ku mugaragaro.

Yagize ati “Abapolisi barakurikiranwa.Umukoro bahawe n’ukubigaragaza ko bakurikiranwa.Nta mupolisi n’umwe ukwiriye kugaragara muri icyo kibazo cyo gukoresha ingufu z’umurengera.Imbaraga zigiye kujya ku kumenyekanisha uko umupolisi wakoresheje imbaraga z’umurengera ari gukurikiranwa ntibigarukire ku kuvuga ngo twafashe umupolisi runaka arafunzwe.Bigiye kurengaho abantu bamenye uko byagenze.

Ndabaha urugero,Covid-19 igitangira hari umupolisi warashe abantu I Nyanza bari kuri moto.Nkuwo mupolisi arafunze,ari gukurikiranwa mu nkiko,ntabwo arakatirwa, ariko abantu ntabwo bazi uko byagenze.Baheruka havugwa uko kuraswa ariko ntabwo bazi icyakurikiyeho.

Umupolisi byaje kumenyekana ko yakubise umuturage bikamuviramo gupfa muri Rwamagana I Karenge aguye mu bitaro.Twavuze ko uwo mupolisi yafunzwe ariko ntabwo byamenyekanye.Ariko se abantu barabibona bate?,bazabimenya gute?.Ese urubanza rwe ruzagenda gute?.Abavandimwe bazabimenya gute.Umukoro ukomeye cyane n’ukubigaragaza uko byagenze,uko uwo mupolisi aburana,uko yakatiwe abantu bakabimenya bakabikurikirana.Ejo bundi I Zaza,umupolisi warashe umuntu,icyo kibazo kiracyari mu iperereza muri RIB.”

Ku munsi w’ejo mu kiganiro yagiranye na RBA,Perezida Kagame yavuze ko nubwo hamaze iminsi havugwa cyane abapolisi barasa abasivili bakekwaho ibyaha,ariko ubusanzwe polisi y’u Rwanda ikora neza gusa ababigizemo uruhare bagomba gukurikiranwa.

Perezida Kagame yagize ati “Abo barenga ku mategeko mu by’ukuri bishingiye kuri bo ku giti cyabo,ntabwo ari polisi muri rusange. Ni nk’uko muri Polisi, umugoroba umwe, cyangwa se weekend imwe twabona hari abapolisi batwaye imodoka basinze cyangwa se banyoye ibiyobyabwenge, ntabwo byakwitirirwa polisi yose.

Nahaye amabwiriza abakuriye Polisi ngo ababigizemo uruhare babibazwe ku mugaragaro kugira ngo abaturage babone isura nziza ya Polisi.

Ku rundi ruhande,Polisi ikora neza ariko nabo bagizweho ingaruka n’iki cyorezo.Imbaraga z’umurengera za Polisi ntabwo zikenewe ndetse ni ikintu tugiye guhangana nacyo kugira ngo kitica isura nziza ya polisi.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa