skol
fortebet

Abavoka bavuze impamvu batakomeje gukurikana ikibazo cya Me Toy warashwe n’ abashinzwe umutekano

Yanditswe: Friday 24, Nov 2017

Sponsored Ad

Urugaga rw’ abavoka mu Rwanda rwatangaje ko rutatereye agati mu ryingo nyuma yuko Me Toy Nzamwita wari umwavoka arashwe n’ umupolisi, ko ahubwo rwakurikiranye iki kibazo kugeza ubwo umuryango wa Me Toy urubwiriye ko niwongera gukenera ubufasha uzarumenyesha.
Me Toy yarashwe n’ umupolisi wari mu kazi saa cyenda z’ igitondo cyo ku wa 30 Ukuboza 2017. Yarasiwe hafi ya Kigali Convention Center ubwo yari mu modoka ya Land Cruiser agiye mu gitaramo cy’ umuririmbyi wo muri Repubulika iharanira (...)

Sponsored Ad

Urugaga rw’ abavoka mu Rwanda rwatangaje ko rutatereye agati mu ryingo nyuma yuko Me Toy Nzamwita wari umwavoka arashwe n’ umupolisi, ko ahubwo rwakurikiranye iki kibazo kugeza ubwo umuryango wa Me Toy urubwiriye ko niwongera gukenera ubufasha uzarumenyesha.

Me Toy yarashwe n’ umupolisi wari mu kazi saa cyenda z’ igitondo cyo ku wa 30 Ukuboza 2017. Yarasiwe hafi ya Kigali Convention Center ubwo yari mu modoka ya Land Cruiser agiye mu gitaramo cy’ umuririmbyi wo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Koffi Olomide.

Tariki 31 Ukuboza, ni ukuvuga ku munsi wakurikiye iraswa rya Me Toy, urugaga rw’ abavoka mu Rwanda rwashyize ahagaragara itangazo ruvuga ko rugiye gukurikirana rukamenya impamvu yatumye mugenzi wabo araswa.

Mu kiganiro uru rugaga rwahaye abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23 Ugushyingo, Umuyobozi warwo Me Kavaruganda Julien yavuze ko icyo umuryango wa Me Toy wasabye urugaga kuwuhuza n’ inzego z’ umutekano bakagirana ibiganiro.

Yagize ati “Ku kibazo cya co-frere Toy, twakurikiranye iki kibazo duhura n’ inzego z’ umutekano ngo dukurikirane, tubaza n’ icyo umuryango we wadusabaga gukurikirana kuri iyo dosiye. Badusabye kubahuza n’ inzego z’ umutekano bagirana ibiganiro, baza kutubwira ko ikibazo twe twabakurikiraniraga nk’ urugaga rw’ abavoka, nyuma y’ ibiganiro bagiranye n’ inzego z’ umutekano batari bakeneye ko dukomeza”

Me Kavaruganda yakomeje agira ati “Batubwira ko baramutse bongeye kudukera cyangwa bagize andi makuru bakeneye arenze ayo babonye babitumenyesha.”

Ngo uyu muryango wabwiye urugaga rw’ abavoka ko ukeneye kumenya amakuru neza, imodoka Me Toy yari arimo aho yari iri n’ibindi.

Me Kavaruganda ati “Twebwe twatekereje ko umuryango wanyuzwe kuko nyuma y’ uko baganiriye n’ inzego z’ umutekano batubwiye ko bagize ubundi bufasha bakenera batubwira, twumvise baranyuzwe”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa