skol
fortebet

ADEPR: Bishop Rwagasana n’ abo bareganwa bireguye ku cyaha cyo kurigisa miliyari zisaga ebyiri

Yanditswe: Monday 22, May 2017

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije w’ ihuriro ry’ amatorero ya pentekote mu Rwanda ADEPR Bishop Tom Rwagasana n’ abo bareganwa icyaha cyo kunyereza amafaranga arenga miliyari ebyiri yakusanyijwe mu bakiristo ngo hishyurwe umwenda iryo torero ribereyemo BRD bagejejwe imbere y’ urukiko rwisumbuye rwa Gasabo baburana ku ifungwa n’ ifungurwa.
Bishop Tom Rwagasana ni Umuvugizi wungirije akaba n’ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR, Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari, Sindayigaya Theophile, Sebagabo (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wungirije w’ ihuriro ry’ amatorero ya pentekote mu Rwanda ADEPR Bishop Tom Rwagasana n’ abo bareganwa icyaha cyo kunyereza amafaranga arenga miliyari ebyiri yakusanyijwe mu bakiristo ngo hishyurwe umwenda iryo torero ribereyemo BRD bagejejwe imbere y’ urukiko rwisumbuye rwa Gasabo baburana ku ifungwa n’ ifungurwa.

Bishop Tom Rwagasana ni Umuvugizi wungirije akaba n’ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR, Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari, Sindayigaya Theophile, Sebagabo Bernard, Niyitanga Straton na Gasana Valens bose bagaragaye mu rukiko bahakana ibyo baregwa byose.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hagati ya 2015 na 2017 abakekwa banyereje miliyari 2 530 395 614 Frw. Aya akaba akomoka ku misanzu abakirisitu batanze ngo hishyurwe umwenda wa BRD urenga miliyari eshatu watanzwe ngo hubakwe Dove Hotel ya ADEPR.

Bwavuze ko abaregwa barigishije ariya mafaranga bishyura ibikoresho bya baringa, aho bwatanze urugero rwa miliyoni 32 zishyuwe iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi nyuma uwari ushinzwe ubwubatsi akajya kuyagaruza ngo abayobozi barayashaka.

Hari kandi amafaranga yahawe abandi batakoze imirimo, aho uwitwa Twizeyimana Emmanuel yahawe miliyoni 10 zo gusakara igisenge cya Hotel kandi byarakozwe n’abandi. Uyu yasabwe na Sindayigaya kuyasubiza yemera gutanga agera kuri miliyoni zirindwi abwiwe ko Tom Rwagasana azishaka.

Ubushinjacyaha bwasabiye Tom Rwagasana gufungwa by’agateganyo kuko hari umukozi wakoraga isuku witwa Uwimana Jean wanyuzwagaho amafaranga akayabikuza akayaha abayobozi b’itorero na we arimo.

Uyu ngo yanyujijweho sheki zirimo iya miliyoni zirenga 200, akaba yarayabikuzaga rimwe akayaha abayobozi mu ntoki ayandi akayaha abashoferi barimo uwa Rwagasana ngo ayabashyire.

Mu kwiregura, Tom Rwagasana wari ufite abunganizi babiri ariko umwe akangirwa kumuburanira kuko atishyuye amande yaciwe n’urukiko, yasobanuye ko kuba yaragiye asinya ku masheki yari abifitiye ububasha, ahubwo agasaba ko abahabwaga ayo mafaranga babazwa icyo bayakoresheje kuko we yasinyaga ibyateguwe n’abandi babishinzwe.

Yahakanye ibyo aregwa byose ashingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’ikigo mpuzamahanga kibifitiye ububasha kandi inteko rusange y’itorero yemeje uyu mwaka.

Yagize ati “Nta mafaranga yigeze anyerezwa, dufite amabwiriza atugenga y’ubugenzuzi bw’imbere mu itorero n’inyuma.”

Abunganira abaregwa bose bikomye abatangabuhamya bashingirwaho n’ubushinjacyaha, bagaragaza gukeka ko iki kibazo gifite ikindi kicyihishe inyuma cyane cyane amatiku yabashaka kuyobora itorero, cyane cyane komisiyo nzahuratorero.

Basabye ko bamwe mu batangabuhamya bakorwaho iperereza, abo bunganira bakarekurwa kuko amafaranga basinyeho yakoze mu bikorwa by’itorero atari mu nyungu zabo.

Rwagasana yasabye kurekurwa kuko amaze icyumweru mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal arwaye, ndetse yatanze impapuro za muganga zemeza ko akeneye gukomeza gukurikiranwa. Mutuyemariya wari Umubitsi we yasabye ko yarenganurwa kuko ari we mugore wa mbere wagiye mu buyobozi bwa ADEPR mu myaka 77 imaze.

Straton Niyitanga ushinzwe ivugabutumwa ushinjwa kuba yarahawe amafaranga ariko ntagaragaze icyo yakoze n’abo yayahaye. Yabwiye urukiko ko rwamurekura kuko yumva adakwiye kuzira amatiku ari mu itorero.

Yagize ati “Ndumva urukiko rwakoresha ubushishozi nkarekurwa sinzire amatiku n’inzangano ziri mu itorero.”

Ni urubanza rwitabiriwe n’abantu benshi ku buryo icyumba cy’iburanisha cyuzuye bamwe bagakurikirana urubanza bahagaze. Imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa izamenyekana ku wa 25 Gicurasi 2017 saa kumi.

Ibitekerezo

  • ikigaragara cyo nshingiye kubyo maze gusoma nkanagendera ku makimbirane ari muri iri torero ryacu ndumva ubwiregure bwaba bayobozi bacu bwumvikana bityo bakaba barekurwa
    ikindi nkaba nsaba ko nibigaragara ko barenganijwe abo babakurikirana bazabiryozwe !!

    Imana itagira amatiku ntigire amarangamutima ikamenya ukuri kose iza be ariyo ibacira urubanza

    Andika Igitekerezo nibihangane ntakundi byagenda

    Ndagusetse cyane niba mwara fatanyije nawe itegure ruriye abandi rutakwibagiwe ibisambo byayobeye ahari Umwuka w’Imana akakavuyo kose muduteje Uwiteka azabi biture hamwe n’urubyaro rwanyu

    mwabavandimwe iri torero ryagushijem ishyano ibibyose muribonamo ntawundi ubyihishe inyuma ni Birahagwa janvier

    YEWE NIYONSENGA WE BIRAGARAGARA KO TOMY ARI PAPA WAWE CG YABA YARAHAYE PAPA WAWE AKAZI AKABA ARIYO MPAMVU URI KUMURENGERA. NYAMARA TWEBWE ABA KRISTO YAPFINAGAJE TWICAYE TWUMIWE. NGO YASINGAGA CHECK GUSA, NONE SE UMUYOBOZI ASINYIRA AMAFRANGA NTANABAZE REPORT YUKO YAKORESHEJWE BIRASHOBOKA? TOMY WE UWITEKA AKURIHO AHUBWO IHANE HAKIRI KARE.

    Ariko ibi byaha nibibahama bazayaryozwe bongeyeho inyungu n’indishyi z’akababaro bateje itorero bagatuma riseba gutya.

    Ikigaragara cyo ayamafaranga nawe mwarayasangiye.Ni mutihana inkota y’Uwiteka izabarya.Igikwiriye ni uko baza bagasaba abakristo imbabazi.

    arko ibi bisambo binyunyuza imitsi y’abakene bayoyora izabatera kurimbuka

    ariko bakirisito ba ADEPR Imana izabaha ubugingo ukuntu mwitwaye neza mugikorwa cyo gukusanya amafaranga yo guha bariya bayobozi ngo birire !!!!!!!!! iherezo ry’igisambo ntirirenga kandi amarira y’intama Imana nyiritorero ntiyari kuyarebera gusa.

    Kwisobanura kwa Tom kurumvikana numugabo utahunga igihugu nibamurekure ajye kwivuza azaburane arihanze. Ikindi Tom Rwagasana bamutangiye cyera agitangira izi nshingano ubutabera bushishoze burebe icyihishe inyuma yibibintu

    Uwiteka yavuzeko azitamurura! kandi azahagurutsa kuntebe abaziyicajeho Tom twarasenze ntabwo Imana yariguceceka!ahubwo na sibomana niyitegure kuko Imana ijegukura ibirura muntamazayo.

    Imana ntihishwa kandi ibyishyira hejuru byose izabimana ndura murakoze ariko ndumva ubutabera nabwo bushishoze ariko barakabije

    Ubu abo bayobozi bamaze ku bafunga by’agateganyo.mu mwanya saa 15H30

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa