skol
fortebet

Ububiligi bukurikiranyweho gutererana Abatutsi 2000 bari bahungiye muri ETO

Yanditswe: Saturday 03, Mar 2018

Sponsored Ad

Ingabo z’ Ububiligi
Leta y’ Ububiligi n’ abasirikare bayo batatu barimo umwe wamaze kwitaba Imana bararegwa icyaha cyo gutererana abatutsi bagera 2000 bari bahungiye mu ishuri rya ETO Kicukiro muri Mata 1994. Abarega barasaba impozamarira y’ amayero ibihumbi 100 ni ukuvuga akabakaba miliyoni 100 mu mafaranga y’ u Rwanda. Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018 urukiko rw’ I Bruxelles rwatangiye kumva ubujurire bw’ amanyamategeko batatu bunganira imiryango itatu yarokokeye kuri iryo shuri nyuma (...)

Sponsored Ad

Ingabo z’ Ububiligi

Leta y’ Ububiligi n’ abasirikare bayo batatu barimo umwe wamaze kwitaba Imana bararegwa icyaha cyo gutererana abatutsi bagera 2000 bari bahungiye mu ishuri rya ETO Kicukiro muri Mata 1994. Abarega barasaba impozamarira y’ amayero ibihumbi 100 ni ukuvuga akabakaba miliyoni 100 mu mafaranga y’ u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018 urukiko rw’ I Bruxelles rwatangiye kumva ubujurire bw’ amanyamategeko batatu bunganira imiryango itatu yarokokeye kuri iryo shuri nyuma yuko ingabo z’ Ububiligi zari mu butumwa bw’ amahoro zabasize muri iryo shuri zikigendera. Uku kubatara nibyo abarega bavuga ko bigize ibyaha cyo gutererana abarimu mu kanga.

Maitre Philippe Lardinois, umwe mubunganira abarega yatangarije BBC ko kuri uyu Gatanu urukiko rw’ ubujurire I Bruxelles rwahaye umwanya abunganira abarega.

Yagize ati “Igitondo cyose cyari icyo kugira ngo abasaba indishyi bavuge icyo baregera. Twari abanyamategeko batatu , tugabana akazi umwe yibutsa ibijyanye na Jenoside n’ icyo Minuar yakoze uwa kabiri Me Warenz yibukije icyo amategeko mpuzamahanga avuga ku kurengera abari mu kaga…njye navuze ku kijyanye no guterana impunzi no kuba zarishwe.”

Ikinyamakuru Afurique lalibre kivuga ko tariki 7 Mata 1994 ubwo jenoside yakorewe abatutsi yatangiraga, abatutsi icyo gihe bashakishaga ubwihisho kuko bahigwaga, bahungiye mu ishuri rya ETO ryari ririnzwe n’ ingabo z’ Ububiligi zari mu butumwa bw’ amahoro mu mu Rwanda (MINUAR). Nyuma y’ amasaha make abarwanyi b’ Abahutu bahise bagera kuri icyo kigo bajyanywe no gushaka abo batutsi bari bahungiye aho ngo babice.

Ububiligi buvuga ko icyo gihe ingabo zabwo 7 bahasize ubuzima, byagera tariki 11 Mata Ububiligi bugategeka ingabo zabwo zari zisigaye kuva kuri iryo shuri zikajya ku kibuga cy’ indege. Zasize abatutsi barenga ibibumbi 2 muri iryo shuri.

Aba batutsi binginze aba basirikare ngo be kubasiga, bamwe basaba aba basirikare ko babarasa aho kugira ngo bicwe n’ iterahamwe zibicishije imipanga ariko aba basirikare bubahiriza itegeko ryari ryavuye mu Bubiligi nk’ ko byatangajwe na Colonel Luc Marchal, wari kumwe na General Roméo Dallaire wari uyoboye ingabo zari mu Butumwa bw’ amahoro bwa Loni mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu masaha yakurikiyeho Interahamwe zinjiye muri icyo kigo zikinga imiryango zitangira kwica abatutsi bari bahahungiye. Abarokotse banyuze mu muhanda werekeza Nyanza ya Kicukiro. Mu barenga 2000 bari bahungiye muri iryo shuri harokotse abantu 50 barimo abasigaye mu mirambo bagifite akuka.

Ububiligi nibwo bwafashe umwanzuro si Loni

Muri 2010 urukiko rw’ ibanze rwavuze ko icyemezo cyo kwimura ingabo z’ Ububiligi zari kuri ETO cyafashwe n’ Ububiligi kitafashwe n’ ingabo za Loni.

Urubanza rwari ruteganyijwe muri 2014, rurasubikwa rwongeye gusubukurwa kuri 2 Werurwe 2018 humvwa uruhande rw’ abarega, tariki 8 Werurwe 2018 nibo abiregura bazahabwa umwanya, urukiko ruzatangaza imyanzuro yarwo tariki 15 Werurwe 2018.

Imiryango itatu yarokokeye muri Eto irasaba ko Ububiligi bwayishyura impozamarira agera ku bihumbi ijana by’amayero (100 000 €) nk’ uko .

Ibitekerezo

  • Ntabwo bandi Eto bandika E.T.O

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa