skol
fortebet

Bazeye na Abega bahoze ari abayobozi ba FDLR bitabye ubucamanza

Yanditswe: Tuesday 31, Dec 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 31 Ukuboza 2019, Nkaka Ignace bakunda kwita Laforge Bazeye na Lt. Col. Abega bahoze ari abayobozi b’umutwe wa FDLR, bitabye Urukiko rwa Nyanza kugira ngo biregure ku byaha bashinjwa.

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo urubanza rw’abahoze ari bamwe mu bayobozi b’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, FDLR barimo Col. Jean Pierre Nsekanabo uzwi nka Abega na Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazeye bitabye urukiko.

Aba bombi bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize bavuye mu gihugu cya Uganda,aba bombi bagiye guhura n’ubucamanza bwa mbere.

Bwana Nkaka yari umuvugizi wa FDLR nayo Bwana Nsekanabo akaba yari ashinzwe iperereza. Bafashwe n’ingabo za DR Congo bahita bazanwa mu Rwanda.

Aba bombi bashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa byayo, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa