Biravugwa ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi agerageza guhungira i Burundi

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 February 2020 Yasuwe: 18128

Amakuru ataremezwa n’inzego zibishinzwe aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 13 Gashyantare 2020,aravuga ko umuhanzi Kizito Mihigo ari mu maboko y’inzego z’umutekano azira gushaka gutorokera I Burundi anyuze inzira zitemewe n’amategeko



Urwego rw’umutekano bivugwa ko rwafashe uyu muhanzi ntabwo rwigeze rutangazwa na benshi mu batangaje ko uyu muhanzi yatawe muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye Bwiza.com ko aya makuru atarayamenya.

CP Kabera ati: “Ayo makuru ntayo ndamenya.”



Ntabwo umuhanzi Kizito Mihigo aranyomoza aya makuru yabyutse akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter.

Kuwa 14 Nzeri 2018 nibwo Kizito Mihigo wari wakatiwe gufungwa imyaka 10 mu mwaka wa 2015 yababariwe na Nyakubahwa perezida Kagame we n’abandi 2139 barimo n’undi munya Politike uzwi cyane Ingabire Victoire.

Kizito yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.



Bamwe bavuga ko Kizito Mihigo ashobora kuba yatawe muri yombi kubera ko atari yemerewe kujya hanze bitazwi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rubavu: Polisi yataye muri yombi abagabo 2 bagaragaye mu mashusho bakubita...

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Niyonzima Jean Baptiste na...
27 March 2020 Yasuwe: 5483 0

Musanze: Ukekwaho gukubita DASSO akamukomeretsa umutwe yatawe muri...

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ( RIB) rwataye muri yombi umugabo witwa...
27 March 2020 Yasuwe: 1365 0

Rulindo: Umugabo ukekwaho gufata ku ngufu ’Nyirabukwe’ yaburiwe...

Umugabo witwa Sekamana Jean Marie Vianney w’imyaka 30 utuye mu Murenge wa...
23 March 2020 Yasuwe: 4316 0

Gakenke: Polisi yataye muri yombi abantu 39 bafashwe bari gusengera mu...

Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, yataye muri yombi abantu 39 bo mu...
22 March 2020 Yasuwe: 2040 0

Musanze: Polisi yataye muri yombi abantu 29 bafashwe bari gusengera kwa...

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze yataye muri yombi abantu 29 bari...
21 March 2020 Yasuwe: 4609 1

Nyarugenge: Ba bakobwa n’umusore bashinjwa guhohotera mugenzi wabo bakatiwe...

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gukatira igifungo cy’imyaka 25...
17 March 2020 Yasuwe: 4086 0