skol
fortebet

Bishop Niyomwungere wagize uruhare runini mu ifatwa rya Rusesabagina yahaye amakuru urukiko

Yanditswe: Friday 05, Mar 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hakomeje urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo bareganwa bakabakaba 20 aho Pasiteri Niyomungere Constantin wagize uruhare runini mu ifatwa rya Rusesabagina akaba ari na we “wamugejeje i Kigali” yatanze amakuru.

Sponsored Ad

Bishop Niyomwungere watanzwe nk’umutangabuhamya w’Ubushinjacyaha yasobanuye amayeri yakoresheje kugira ngo afatishe Rusesabagina kubera "agahinda yatewe n’abana bagizwe imfubyi n’ibitero byateguwe nawe"mu majyepfo y’u Rwanda.

Rusesabagina Paul yavuze ko uwo Bishop, Musenyeri, n’andi mazina yakoresheje yamwiyamye ndetse yamureze adashaka kumwumva nk’umutangabuhamya.

Ati “Ndamwiyamye. Uwo muntu witwa umutangabuhamya ni we wanshimuse. Naramureze, mu rukiko rwa Arusha, simbona umuntu twaba tuburana ngo abe n’umutangabuhamya.’’

Rusesabagina yavuze ko Bishop Niyomwungere hari urubanza yamurezemo i Bruxelles mu Bubiligi no mu Rukiko rw’Uburenganzira bwa Muntu muri Arusha murega ubushimusi, ku buryo adakwiye kwinjira mu rutamureba.

Urukiko rwiherereye rwemeza ko Pasiteri Niyomungere yumvwa nk’utanga amakuru ariko Rusesabagina n’abamwunganira bararakara cyane kuko ngo yamureze ndetse akaba n’ “uwamugambaniye”.

Rusesabagina yashimangiye ati “Namwihannye, namwiyamye’’

Ati “Sinumva ikintu gishya atabwiye Ubugenzacyaha mbere akaba agiye kukizana. Uko muzi nta cyiza yankoreye. Icyifuzo cyanjye ni uko tuzaburana mu manza namureze. Namwihannye mu rubanza rwa hano, tuzaburana ahandi.

Umutangabuhamya ni we twavuganye, nkiri mu Bubiligi ariko ibyo yambwiraga byose byari ibinyoma yarambeshyaga. Yavuze ko naje ngiye kureba abasirikare banjye. Umuntu ajya kureba abasirikare akagenda n’indege yihariye. Uwo muntu yivugira ko abapilote bashatse kuvuga ko bagiye i Kigali. Umuntu ibyo yavuze byose niba yarakoranaga na RIB, njye mbwirwa n’iki ko atari umukozi wa RIB. Ubuhamya bw’uwo muntu, umugambanyi kuri njye, umufatanyacyaha, uko kuri kuvuye he?”

Uwunganira Rusesabagina, yavuze ko umukiliya we yagaragaje impungenge ku mutangabuhamya.Avuga ko iyo hari impungenge zatanzwe n’umuburanyi, urukiko rubisuzuma.

Me Mugabo Fidèle, umwavoka wunganira bamwe mu bareganwa na Rusesabagina yavuze ku ngingo yerekana ko nta mpamvu n’imwe umutangabuhamya ufite ubuhamya bwatuma urubanza rwihuta, akwiye guhabwa umwanya.

Urukiko rwiherereye rwanzura ko uyu wihaye Imana afatwa nk’Umutangamakuru aho kuba umutangabuhamya bigenda gutyo.

Mu buhamya bwe, BISHOP NIYOMWUNGERE yavuze ko yahuye na Rusesabagina mu 2017, amubwira ibyo akora.

Nyuma yo gusoma amakuru kuri internet yumvise ibyakozwe n’abarwanyi ba FLN bishe abaturage mu Rwanda, amubajije amubwira ko ari we.

Ati “Nagize ubwoba nk’umukozi w’Imana. Naramuhamagaye mvugana nawe, ndamubaza nti ‘abantu bawe ni bo bakoze bino.’ Icyambabaje ni uko babikoze, uwitwa Sankara, umuvugizi wacu, akajya kuri radio akemera ko ari twe twabikoze.

Yarambwiye ati ‘byari gukorwa hanyuma tukabishyira mu mbuga nkoranyambaga, tukavuga ko byakozwe n’abasirikare b’u Rwanda, ibyo bibangisha abaturage. Narababaye nk’umuvugabutumwa wigisha umutima w’imbabazi.’’

Bishop Niyomwungere kuva icyo gihe yagabanyije kuvugana na Rusesabagina.

Ati “Mu 2019, mu minsi ya Noheli n’Ubunani, ahagana ku wa 27 Gashyantare, barampamagara, umuntu ambwira amazina ye, ntiyambwira ko ari uwo muri RIB. Yambwiye ko afite ubutumwa ashaka kumpa, ansaba niba namwemerera nkamujyanira ibintu.’’

Yabwiye umushoferi, bajyana kureba ‘ako kantu’ yagombaga gushyira uwo muntu we.

Akihagera yahise atabwa muri yombi, yumva agize ubwoba. Yagejejwe ahantu arabazwa ibya Rusesabagina, bamwerekana ibimenyetso na we yemera ko bavugana.

Ati “Naramuhamagaye ndi muri RIB. Ku munsi wakurikiyeho haje umugabo witwa Michael amwandikisha ko akekwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba. Naguye mu kibazo ndababara kumva ko Musenyeri naba nkora ibyo. Namusobanuriye ijambo ku rindi. Nemera ko afite ishyaka, anafite na FLN. Amaze kunsobanurira ambwira ko nkorana na FLN.’’

Nyuma y’iminsi itanu, uwo mugabo yamubajije icyo yakora aramutse arekuwe, avuga ko atakongera kuvugana na Rusesabagina.

Uwo mugabo yamusabye ko bakomeza kuvugana kugira ngo nanabona ikindi kidasanzwe azababwire.

Bishop Niyomwungere ari muri RIB yeretswe abagizwe imfubyi n’ibitero byagabwe na FLN ya Rusesabagina, abapfuye, imodoka zatwitswe, yumva bimubabaje.

Rusesabagina yamusabye kuzamuherekeza mu Burundi, na we abimenyesha Michel [umukozi wa RIB] wamukoresheje inyandikomvugo mu Bugenzacyaha.

Bishop Niyomwungere avuga ko yatangajwe no kuba Rusesabagina nta bwoba nta n’umutima umucira urubanza kuba hari abantu bapfuye bahitanwe n’ibitero yateguye.

Rusesabagina Paul washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN ashinjwa ibyaha icyenda, byose bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.

Urutonde rw’ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho:

Kurema umutwe w’ingabo utemewe

Kuba mu mutwe w’iterabwoba.

Gutera inkunga iterabwoba.

Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Uruhande rwa Rusesabagina rwavuze ko ntacyo rubaza uyu watanze amakuru, gusa rwavuze ko uburyo bwose bwakoreshwa mu kugeza umuntu ukekwa ahantu adashaka nta nyandiko y’umucamanza bishingiyeho, biba ari ugushimuta.

Rusebagina yagize ati: "Uburyo bwose bwakoreshwa bwaba igitugu, bwaba gushukana, ukavana umuntu mu gihugu ukamujyana mu kindi uwo muntu atabizi, ni icyaha gihanwa n’amategeko."

Yavuze ko yamaze iminsi hafi ine (tariki 27 kugeza tariki 31 z’ukwa munani ubwo yerekanwe i Kigali) aziritse amaguru n’amaboko. Akavuga ko nyuma yo gushimutwa yafunzwe binyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko hakoreshejwe amayeri y’igipolisi ku ukekwaho icyaha kugira ngo afatwe, kandi ibyo bidakuraho ko uregwa abazwa ibyaha aregwa.

Urukiko rwavuze ko tariki 10 z’uku kwezi kwa gatatu ruzasoma umwanzuro ku nzitizi z’iburanisha zatanzwe n’uruhande rwa Rusesabagina.

Source:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa