skol
fortebet

Col. Rugigana, umuvandimwe wa Kayumba Nyamwasa yabwiye urukiko ko adafunganywe n’ abandi bagororwa

Yanditswe: Monday 12, Mar 2018

Sponsored Ad

Col Rugigana Ngabo, umuvandimwe wa Kayumba NYAMWASA, kuri uyu wa Mbere yagejejwe imbere y’ urukiko rw’ ikirenga ngo aburanishwe mu bujurire urubanza ntirwakomeza kubera imbogamizi zagaragajwe n’ uruhande rw’ ubushinjacyaha n’ izagaragajwe na Col Rugigana.
Col. Rugemangabo bakunze kwita Ngabo yabwiye urukiko rw’ikirenga ko afungiye mu kato aho adashobora guhura n’umwunganira mu mategeko, bituma adategura ubujurire.
Col Rugigana Ngabo yagaragaye imbere y’abacamanza yambaye imyambaro y’ibara (...)

Sponsored Ad

Col Rugigana Ngabo, umuvandimwe wa Kayumba NYAMWASA, kuri uyu wa Mbere yagejejwe imbere y’ urukiko rw’ ikirenga ngo aburanishwe mu bujurire urubanza ntirwakomeza kubera imbogamizi zagaragajwe n’ uruhande rw’ ubushinjacyaha n’ izagaragajwe na Col Rugigana.

Col. Rugemangabo bakunze kwita Ngabo yabwiye urukiko rw’ikirenga ko afungiye mu kato aho adashobora guhura n’umwunganira mu mategeko, bituma adategura ubujurire.

Col Rugigana Ngabo yagaragaye imbere y’abacamanza yambaye imyambaro y’ibara ry’icyatsi kibisi riranga imfungwa z’abasirikare bamaze gukatirwa.

Mbere yo gusaba impande zombi gusobanura ubujurire bwazo, umucamanza yavuze ko ubujurire bwa Rugigana butagaragaza imyanzuro y’ikirego.

Col Ngabo yabwiye urukiko ko atashoboye gutegura imyanzuro, kuko atemerewe guhura n’abamwunganira mu mategeko. Col Rugigana yabwiye urukiko ko afungiye mu kato ahatari muri Gereza ya Mulindi ifunga abasirikare nka we. Ngo nta muntu umugeraho, ndetse n’abamwunganira mu mategeko ntibemerewe ku mubona.

Mu myaka 6 amaze akatiwe, Col Ngabo ngo yemerewe kubona umwunganira ku wa Gatanu w’icyumweru gishize gusa mbere y’iminsi 2 ngo yitabe urukiko.
Imbere y’umucamanza Rugigana yakomeje kuzamura ijwi avuga ko atumva ibivugirwa mu rukiko kubera uburwayi bw’amatwi avuga ko yatewe n’uburyo bubi afunzwemo.

Uretse kutagerwaho n’abantu, Col Rugigana yaninubiye kuba adahabwa uburenganzira bwo kugira ibikoresho bimufasha gutegura urubanza rwe nka mudasobwa. Umucamanza yavuze ko urubanza rudashobora gukomeza mu gihe ibiburamo byose bitabonetse.

Yategetse ababurana kuzuza dosiye y’ubujurire mbere y’uko bongera kwitaba urukiko mu mpera z’ukwezi gutaha tariki 30 Mata. Col Ngabo yatawe muri yombi mu mwaka wa 2010 nyuma y’ihunga rya mukuru we General Kayumba Nyamwasa. Iki cya nyuma ariko yaje kugihanagurwaho ariko ibindi bibiri biramuhama ahanishwa igifungo cy’imyaka 9.

Urubanza rwe rwakunze kuburanishwa mu muhezo. Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwakomeje kuvuga ko hari ibyavugirwa mu ruhame bikaba byahungabanya umutekano w’igihugu. Gusa uregwa we akashimangira ko ukutemera kuburanishiriza uru rubanza mu ruhame ari ugushaka guhisha ibintu byahimbwe n’ubushinjacyaha kugira ngo atabwe muri yombi.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare mu Rwanda, mu gushinja uyu musirikare mukuru, bwerekana ko we na mukuru we Faustin Kayumba Nyamwasa ndetse n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bafatanyije gushaka gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko Kayumba Nyamwasa yasabye murumuna we Lt. Col. Rugigana ko bakwibanda ku baturage bababaye cyane mu Rwanda, barimo abashomeri, abasirikare basezerewe (abademobe) ndetse n’abasirikare badafite amapeti kandi bayakwiye, hamwe n’abaturage ngo birukanywe muri Gishwati, hanyuma ngo bakabagumura bagamije gukora ibi byaha Lt Col Rugigana akurikiranyweho biri no mu byo urukiko rwahamije mukuru we Kayumba Nyamwasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa