skol
fortebet

Dr.Habumugisha ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera gukubitira umukobwa mu ruhame ari kurira ubuzima I Paris

Yanditswe: Friday 06, Dec 2019

Sponsored Ad

Umunyemari Dr. Francis Habumugisha washinze TV ya Goodrich waburiwe irengero nyuma y’aho ubushinjacyaha busabye ko yongera gufatwa agafungwa,yagaragaye mu mujyi wa Paris.

Sponsored Ad

Uyu munyemari yaregwaga ibyaha bitatu birimo n’icyo gukubitira mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane Kuwa 16 Nyakaga 2019 yarangiza akanamena telefoni ye.

Kuwa Mbere taliki ya 23 Nzeri 2019,umucamanza yasabye ko Dr. Francis Habumugisha uregwa gukubita umukobwa witwa Kamali Diane no kwandagaza mugenzi we witwa Mary Magdalene Nzaramba bari mu nama, arekurwa by’agateganyo kubera impamvu zirimo ingwate y’imitungo ye n’abishingizi gusa Ubushinjaha ntibwanyuzwe n’iyi mikirize y’urubanza buhita bujurira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko uregwa agomba kuburana afunzwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umwanzuro wo kongera gufunga uyu mugabo utarashyirwa mu bikorwa kuko yaburiwe irengero gusa uyu Habumugisha yagaragaye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2019 abinyujije ku Twitter ye,Dr.Habumugisha yashyize hanze ifoto igaragaza ko yasohokeye mu gihugu cy’u Bufaransa mu mujyi wa Paris aho yifotoje ari kibuga cy’indege.

Inkuru y’uko Dr Habumugisha yakubitiye Kamali mu ruhame yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku wa 5 Nzeri 2019, ubwo uyu mukobwa yanyuzaga ubutumwa kuri Twitter buherekejwe n’amashusho yafashwe na CCTV, yarangiza akabimenyesha perezida Kagame na Madamu we cyane ko ngo yari amaze amezi abiri atarabona ubutabera.

RIB yamutaye muri yombi ku wa 6 Nzeri 2019, kugira ngo akorerwe dosiye aburanishwe ku cyaha ashinjwa cyo gukubitira umuntu mu ruhame, ku munsi ukurikiyeho dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ibitekerezo

  • Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hicwa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Muli South Africa, buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.Muli South Africa,Abagore 40% bafatwa ku ngufu buri mwaka.IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa