skol
fortebet

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye ko Dr. Leon Mugesera afungwa burundu ahitta yongera kujurira [YAVUGURUWE

Yanditswe: Friday 25, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Dr Léon Mugesera yabyukiye mu rukiko rw’ubujurire i Kigali, aho yabonetse yambaye ishapure nini cyane mu ijosi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020.

Sponsored Ad

Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igihano cy’igifungo cya burundu cyari cyarakatiwe Dr Léon Mugesera mu mwaka wa 2016,ahamijwe ibyaha byo "gushishikariza abantu gukora jenoside n’itoteza rishingiye ku moko" ariko we yahise ajurira.

Umucamanza yavuze ko Mugesera ahamwa n’icyaha cyo gushishikariza ku mugaragaro kandi ku buryo butaziguye gukora Jenoside kuko mu mbwirwaruhame yavugiye i Kabaya n’i Nyamyumba yahamagariraga abahutu kurimbura Abatutsi ngo bagasubizwa aho baturutse muri Ethiopia.

Yavuze ko ibi bikorwa bya Mugesera byabaye imwe mu ntambwe zaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko ahamwa n’icyaha cyo gushishikariza ku mugaragaro kandi ku buryo butaziguye gukora Jenoside n’icyaha kibasie inyokomuntu agahanishwa igifungo cya Burundu.

Urukiko rumaze gusoma uyu mwanzuro, Mugesera yahise azamura akaboko yaka ijambo, ahita avuga mu ijwi riranguruye ko ajuririye iki cyemezo ashingiye ku ngingo z’amategeko zirimo ivuga ko mu guca urubanza habayemo akarengane.

Uru rukiko rwasanze ibyo Dr.Leon Mugesera yashingiyeho ajurira nta shingiro bifite. Yari akurikiranweho ibyaha 3 birimo gukangurira abahutu gukora jenoside yakorewe Abatutsi.

Mugesera yagaragaye mu rukiko ahugiye cyane mu madosiye yari yitwaje mu gihe yari ategereje urukiko nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kigali abivuga.

Léon Mugesera ufite imyaka 67, yafatiwe muri Canada yoherezwa kuburanira mu Rwanda mu 2012.

Kuwa 15 Mata 2016, ni bwo Urukiko Rukuru rwasomye urubanza Dr Léon Mugesera wari umaze igihe kirekire aburana ku byaha yashinjwaga bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Mu byaha bitanu yaregwaga n’ubushinjacyaha, bitatu muri byo ni byo byamuhamye, maze akatirwa igihano gikuru kurusha ibindi hagendewe ku mategeko agenga iburanisha ry’imfungwa zoherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Dr Mugesera yahamwe n’ibyaha birimo gushishikariza Abahutu mu buryo butaziguye kwica Abatutsi, gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, no kubiba urwango rushingiye ku moko n’inkomoko.

Ni ibyaha ubushinjacyaha bwagiye bugaragariza urukiko ko bigomba guhama Dr Mugesera hagendewe ku butumwa bukubiye mu ijambo yavugiye ku Kabaya mu 1992 buvugako ryuje ingengabitekerezo n’amagambo atoteza,asebanya byose bigamije umugambi wa Jenoside.

Kuva Urubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi muri Mutarama 2013, Dr Mugesera ntiyigeze na rimwe yemera ibyo ashinjwa nk’ibyaha hagendewe ku ijambo yavugiye ku Kabaya kuko we yakomeje guhamiriza urukiko ko atemera neza ko ari ryo yavuze, asobanura ko uwarivuze yari agamije guhangana n’amashyaka ya politiki kubera ko ngo igihugu cyari cyamaze guterwa n’icyo yise umwanzi.

Ku bijyanye n’ibindi byaha bibiri birimo gucura no gutegura umugambi wa Jenoside n’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, urukiko rwabimuhanaguyeho ruvuga ko nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha n’abatangabuhamya batanze byatuma Dr Mugesera ahamwa na byo.

Isomwa ry’urubanzwa rwa Mugesera ryatwaye amasaha atatu, Urukiko rumuhanisha gufungwa burundu nk’icyaha gikuru giteganywa n’amategeko y’u Rwanda ku byaha bikomeye nk’ibi.

Ni icyemezo Dr Mugesera wari wakurikiraniye hafi iby’isomwa ry’urubanza rwe yahise avuga ko ajuririye, avuga ko uburo urubanza rwagenze bibangamiye bikomeye uburenganzira bwe bwo kugira urubanza ruboneye.

Muri Werurwe uyu mwaka,Urukiko rw’ubujurire rwasubitse urubanza rwa Dr Leon Mugesera usaba iseswa ry’igifungo cya burundu yahawe n’urukiko rukuru rumuhamije uruhare mu magambo ahamagarira abahutu gutsemba abatutsi.

Mu bujurire, Mugesera yihannye umwe mu bacamanza ariko uru rukiko rutesha agaciro icyifuzo cye ruvuga ko kidashingiye ku mategeko.

Dr Mugesera na we yahise aregera urukiko rw’ikirenga avuga ko iki cyemezo kivuguruza itegeko nshinga ry’igihugu.

Mugesera yabwiye urukiko ko adashobora kuburana mbere y’uko hatangazwa icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga kuri iki kirego cye.

Ubwo umucamanza yari ahamagaye umuburanyi ngo atangire kuvuga ku bujurire bwe, Leon Mugesera yibukije ko yatanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga yinubira kuba icyifuzo cye cyo kwihana umucamanza cyarateshejwe agaciro.

Mugesera yavuze ko yihannye umucamanza wo mu rukiko rw’ubujurire kuko hari ahandi yamufatiye icyemezo kitamunyuze.

Inteko irimo umucamanza yikomye ni na yo yasuzumye ubu busabe ndetse inabutesha agaciro.

Nk’uko abibona, ibi binyuranije n’itegeko nshinga kuko umucamanza yinubiye ari na we wafashe umwanzuro asabwa kubahiriza.Yasabye ko hategerezwa icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga yaregeye rukemeza niba icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ubujurire kivuguruza itegeko nshinga, nk’uko bivugwa na Mugesera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa