skol
fortebet

Dr Léopold Munyakazi yabwiye urukiko ko adashinzwe kurushakira umwirondoro

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2017

Sponsored Ad

Dr Léopold Munyakazi uherutse koherezwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera ibyaha bya jenoside akekwaho kuri uyu wa 23 Gashyantare imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga yavuze ko imyirondoro ubushinjacyaha bugaragaza atari iye kandi ko yasabye ko bayikosora ntikosorwe.
Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ari ye kuko yayisinyiye. Yanavuze ko aha yajyanywe kuburanishwa atari urukiko ngo kuko ‘ntakibigaragazaga yahabonaga’ ndetse ntahabone ifoto ya Perezida.
Uyu mugabo n’ubundi wagiranye impaka (...)

Sponsored Ad

Dr Léopold Munyakazi uherutse koherezwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera ibyaha bya jenoside akekwaho kuri uyu wa 23 Gashyantare imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga yavuze ko imyirondoro ubushinjacyaha bugaragaza atari iye kandi ko yasabye ko bayikosora ntikosorwe.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko ari ye kuko yayisinyiye. Yanavuze ko aha yajyanywe kuburanishwa atari urukiko ngo kuko ‘ntakibigaragazaga yahabonaga’ ndetse ntahabone ifoto ya Perezida.

Uyu mugabo n’ubundi wagiranye impaka cyane n’urukiko rwa Nyarugunga ubwo yaburanaga ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo arusaba kumwibwira, yongeye gusaba urukiko rw’i Muhanga ko rwamuha ibimenyetso by’uko aho aburanira ari mu rukiko kuko ngo ahabona ikirangaminsi (Calendrier) nayo ikaba yanditseho urukiko rw’ikirenga.

Uyu mugabo wagaragaraga mu rukiko afite amahane yanasabye umucamanza ko yamwereka niba koko ari umucamanza ko nawe yatanga imyirondoro ye ndetse n’iy’umwanditsi akamenya abo bagiye kuvugana. Léopold yongeyeho ko nta foto ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda areba.

Ati « Maze igihe nsaba ko bakosora umwirondoro wanjye kugeza ubu nta cyakozwe jye ndabibona nko kuntesha igihe, abakalani barandika bakagagaza intoki, nanasabye kandi ko bazana icyuma gifata amajwi kuko ibyo mvuze abakalani si ibyo bandika nabigenzuye incuro 5 akavuga ko atabura inshuti zimutwerera icyo cyuma nawe ngo akagitwerera Leta imubwira ko itakibona»

Perezida w’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga Udahemuka Adolphe yakunze kumwibutsa kenshi ko yakoresha imvugo nziza, idakomeretsa kuko hari nk’aho yavuze ko abanditsi b’urukiko ari abacakara batongezwa, ariko akavuga ko Ikinyarwanda akoresha agifitiye impamyabumenyi y’ikirenga mu by’indimi n’icengerandimi.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mwirondoro uhakanwa na nyirawo bwawukuye mu ibazwa kandi ko yawusinyiye.

Cyakora Munyakazi yemera ko amazina ye n’ay’ababyeyi ariyo, gusa akavuga ko bimwe mu byo atemera ari amataliki yavutseho.

Ese iyo uregwa mu gihe yaba akomeje kwanga gutanga imyorondoro ye imbere y’Urukiko hakorwa iki?

Umwe mu banyamategeko yasubije ko aka kazi ubundi ari inshingano z’Ubushinjacyaha bugomba kujya kwifashisha ibitabo by’irangamimere bukazana inyandiko zibyemeza.

Urukiko rwanzuye ko rugiye gusuzuma ibyo imyirondoro urubanza rukazakomeza mu kwezi gutaha.

Munyakazi Léopold yirukanywe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azanwa mu Rwanda muri Nzeli umwaka ushize wa 2016, yari yarahunze muri 2004 akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu karere ka Kamonyi.

Src: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa