skol
fortebet

Dr.Mugesera yasabye urukiko umunsi umwe wo kuruhuka hagati y’amaburanisha abiri kubera urugendo akora buri munsi agiye kuburana

Yanditswe: Friday 19, Jun 2020

Sponsored Ad

Dr Leon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside ariko ubu urimo kuburana mu bujurire, yasabye urukiko kwemererwa umunsi umwe wo kuruhuka hagati y’amaburanisha abiri, bitewe n’urugendo akora buri munsi.

Sponsored Ad

Mugesera yavuze ko kuva aho afungiwe i Nyanza “mu misozi ya Mpanga kugera ku rukiko rw’ubujuririre, bitwara amasaha atatu yo kuza n’atatu yo gusubirayo, kandi umuhanda uri hagati ya Nyanza na Mpanga ari ahantu hagufi ariko habi, ku buryo imodoka igenda yiterera hejuru, bigatwara nibura igice cy’isaha.”

Yavuze ko kubera izo ngendo, nk’umuburanyi aba afite umunaniro udasanzwe, adafite intege zihagije zo kuburana.

Yongeyeho ko kugira ngo iburanisha ritangire 8:30, ari ngombwa ko bahaguruka i Mpanga saa 5:00, bityo akakubyuka saa kumi z’ijoro.

Ati “Ikindi nasaba ni uko urukiko rwashyiraho iminota 30, ko isaha yo gutangira yaba saa tatu, bityo byatuma aho kubyuka saa kumi z’ijoro mbyuka saa kumi n’imwe, tugahaguruka saa kumi n’ebyiri, bityo muri ayo masaha atatu tukaba turi hano.”

Mugesera yanazamuye indi mpamvu y’uko afite imyaka irenga 65 bityo ubuzima bwe butameze neza.

Umucamanza yanzuye ko urukiko rwemeye icyifuzo cya Mugesera ko ahawe umunsi umwe wo kuruhuka hagati y’iminsi ibiri yo kuburana, ndetse iburanisha rikajya ritangira saa tatu.

Umucamanza yanzuye ko iburanisha rikomeza, aho yahise amuha umwanya wo kugaragaza ubujurire bwe, yibanze ku buryo yavuze ko urukiko rwacagaguye imbwirwaruhame ye yo ku Kabaya, rukabyazamo ibyo atavuze.

Urukiko rukuru rw’u Rwanda rwakatiye Dr Leon Mugesera gufungwa burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside n’ibindi byibasira inyokomuntu.

Leon Mugesera yafatiwe muri Canada yoherezwa mu Rwanda kuwa 23/01 2012.

Yagejejwe mu rukiko rukuru rw’u Rwanda kuwa 17/09/2012, maze urubanza rwe rutangira mu mizi kuwa 17/01/2013.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko muri 2016, Mugesera yabwiye urukiko ubwe ko ajuririye igihano yahawe.

Ibyaha Mugesera yahamijwe bishingiye ahanini ku ijambo yavugiye ku Kabaya mu karere ka Ngororero aho akomoka mu mpera z’umwaka wa 1992.

Muri iri jambo Mugesera yahamagariraga abahutu kwica abatutsi ndetse n’abanyepolitiki bari mu mashyaka ahanganye na MRND ryari ku butegetsi muri icyo gihe.

Dr Mugesera yahakanye ibyaha aregwa avuga ko atari kugira uruhare mu cyaha cyabaye adahari.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa