skol
fortebet

Dr Munyakazi wasanga n’ uwarakaye yabwiye urukiko ko hari ibyaha atazemera kubunashirizwa mu rukiko

Yanditswe: Wednesday 03, May 2017

Sponsored Ad

Aha Dr Munyakazi yasomaga inyandiko ikubiyemo ibyo asaba urukiko/ ifoto ya Umuseke
Dr Leopold Munyakazi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside akekwaho kuba yarakoreye mu cyahoze ari komini Kayenzi (Kamonyi y’ubu) kuri uyu wa 03 Gicurasi yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga avuga ko hari ibyaha atazemera kuburanirizwa mu rukiko ahubwo azasaba ko abiburanishyirizwa aho bivugwa ko yabikoreye.
Dr Munyakazi wasaga n’ uwarakaye wageze aho aza gusohoka mu cyumba aburaniramo iburanisha ritarangiye (...)

Sponsored Ad

Aha Dr Munyakazi yasomaga inyandiko ikubiyemo ibyo asaba urukiko/ ifoto ya Umuseke

Dr Leopold Munyakazi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside akekwaho kuba yarakoreye mu cyahoze ari komini Kayenzi (Kamonyi y’ubu) kuri uyu wa 03 Gicurasi yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga avuga ko hari ibyaha atazemera kuburanirizwa mu rukiko ahubwo azasaba ko abiburanishyirizwa aho bivugwa ko yabikoreye.

Dr Munyakazi wasaga n’ uwarakaye wageze aho aza gusohoka mu cyumba aburaniramo iburanisha ritarangiye ariko Umucamanza akomeza kuburanisha uru rubanza.

Yasohotse amaze gusoma inyandiko ndende isa n’ibaruwa ikubiyemo ibyo asaba urukiko.

Imbere y’umucamanza yahondaga ku meza n’igipfunsi ashimangira ibyo avuga ndetse akananyuzamo akanakoresha akaguru asa n’ukubita hasi ikirenge.

Munyakazi yabwiye umucamanza ko hari bimwe mu byaha atazemera kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga ahubwo ko yazabiburanishirizwa aho akekwaho gukorera ibyaha mu cyahoze ari Komini Kayenzi ( ubu ni mu Karere ka Kamonyi).

Uyu mugabo woherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabwiye urukiko ko icyo azira ari ukuba yariyemeje guhangana n’ubutegetsi bw’u Rwanda nta mususu.

Yasabye urukiko ko rukwiye gusuzumana ubushishozi ubuhamya bwanditse bwatanzwe n’abagabo babiri bari mu myanya y’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Aba bagabo avuga ni Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Ministeri y’ubutabera, Me Evode Uwizeyimana Pierre Celestin Rwigema wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda nyuma ya Jenoside.

Munyakazi avuga ko ubu buhamya bumugaragaza nk’umwere aba bombi babutanze mu nkiko zo muri Amerika igihe bari barahungiye kuri uwo mugabane.

Uyu mugabo uhakana ibyo ashinwa yabwiye urukiko ko afite urutonde rw’abantu 52 yarokoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ko yiteguye kurushyikiriza urukiko.

Avuga kandi ko uwumva nabi imvugo akoresha mu rukiko afite uburenganzira bwo kuba yakwiyambaza inkiko zigakemura impaka ngo kuko we afite impamyabumenyi ihanitse y’icyiciro cya kane ya Doctorat mu by’iyigandimi n’icengerandimi.

Munyakazi akunze kuvuga ko ibyo avugira mu maburanisha ari ibiganiro kuko atabifata nk’uri kuburana kuko yimwe ibikoresho yasabye birimo ibifata amajwi.

Uyu mugabo wakunze kunenga uko afunze kuva yagera mu Rwanda, yavuze ko urubanza aburana ari amatiku ya Politiki yashowemo.

Amaze gusoma byinshi mu bikubiye mu nyandiko yari yageneye urukiko yasaga n’urakaye, yahise asaba Umucamanza gusubira aho afungiye atanarindiriye ko iburanisha ry’uyu munsi risozwa ngo kuko yimwe ibyo yasabye.

Munyakazi yahise azinga utwangushye ahita asohoka mu cyumba cy’iburanisha. Gusa ntibyabujije ko iburanisha rikomeza.

Ubushinjacyaha bwahise buhabwa ijambo, bwasubiyemo ibyaha bukurikiranyeho uregwa (Munyakazi) birimo Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guha ishingiro Jenoside.

Dr Munyakazi akomeje kubwira Urukiko ko umwirondoro watanzwe n’ubushinjacyaha atari uwe.

Uru rubanza ruzakomeza ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha urukiko rumuburanisha ku byaha yemera kuburanira mu rukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa