skol
fortebet

Dr Munyakazi yakatiwe gufungwa BURUNDU y’umwihariko

Yanditswe: Friday 14, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu Dr Leopold Munyakazi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga igifungo cya ‘Burundu’ y’umwihariko nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine muri bitanu yaregwaga birimo icyaha cya Jenoside. Amaze gukatirwa yagize ati “Imana izabibabaza”
Umunyamakuru wacu ukorera mu Karere ka Muhanga aravuga ko urukiko rwahamije Dr Munyakazi Icyaha cya Jenoside, Icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, Ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, ndetse no Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu Dr Leopold Munyakazi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga igifungo cya ‘Burundu’ y’umwihariko nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine muri bitanu yaregwaga birimo icyaha cya Jenoside. Amaze gukatirwa yagize ati “Imana izabibabaza”

Umunyamakuru wacu ukorera mu Karere ka Muhanga aravuga ko urukiko rwahamije Dr Munyakazi Icyaha cya Jenoside, Icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, Ubwicanyi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, ndetse no Gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Gusa, rumuhanaguraho icya cy’ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside.

Umucamanza Udahemuka Adolf waburanishaga uru rubanza yafashe umwanzuro, Dr Munyakazi waregwaga ataburanye mu mizi kuko yari yarasabye ko yaburanishirizwa aho bavuga ko yakoreye ibyaha aregwa.

Dr Munyakazi amaze gukatirwa ngo yagize ati “Ibyo bamukoreye imana izabibabaza”. Munyakazi ngo ntabwo yatangaje ko azajurira, gusa ngo yashyikirije urukiko ibaruwa ndende yandikiye umucamanza hatatangajwe ibiyirimo

Dr Munyakazi n’umwunganizi we mu mategeko witwa Yatubabariye Jean Chrysostome ngo basohotse mu rukiko badasinye ku mwanzuro w’urukiko.

Munyakazi w’imyaka 67 yagejejwe i Kigali tariki 28 Nzeli 2016 yoherejwe na Leta Zunze Ubumwe za America kugira ngo akurikiranweho ibyaha u Rwanda rwamushinjaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa