skol
fortebet

Dr Munyakazi yavuze ko n’uwateka ibuye rigatota atasinya umwanzuro w’urukiko

Yanditswe: Tuesday 23, May 2017

Sponsored Ad

Dr. Leopord Munyakazi ufuginze gukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu cyahoze ari Komini Kayenzi. Foto: Umusekei
Icyemezo cyo gutesha agaciro igikorwa cyo kwikoma umucamanza mu rubanza rwa Dr Munyakazi uregwa Ibyaha bya Genocide kije gishimangira ko uyu uregwa wari wasabye ko Adolphe UDAHEMUKA, umucamanza uburanisha urunza rwe yarwirukanwamo nta shingiro gifite kandi ko agomba kugumana n’Umucamanza wamuburanishaga.
Umucamanza yasomeye Dr Leopold MUNYAKAZI zimwe (...)

Sponsored Ad

Dr. Leopord Munyakazi ufuginze gukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu cyahoze ari Komini Kayenzi. Foto: Umusekei

Icyemezo cyo gutesha agaciro igikorwa cyo kwikoma umucamanza mu rubanza rwa Dr Munyakazi uregwa Ibyaha bya Genocide kije gishimangira ko uyu uregwa wari wasabye ko Adolphe UDAHEMUKA, umucamanza uburanisha urunza rwe yarwirukanwamo nta shingiro gifite kandi ko agomba kugumana n’Umucamanza wamuburanishaga.

Umucamanza yasomeye Dr Leopold MUNYAKAZI zimwe mu mpamvu zerekana ko ukwihana umucamanza kwe nta shingiro gufite birimo kuba ngo nibura iyo haza kuba hari amasano y’amaraso ari hagati y’umwe mu baburanyi cg harimo uwaba yarakiriye impano, cg ngo byarasabwe mbere ariko nabwo hagaragazwa impamvu ifatika yatuma imigendekere y’urubanza itagenda neza.

Munyakazi amaze kumva umwanzuro w’urukiko wasomwaga n’undi mucamanza Dilex BIRASA Aloys ubwo yari amusabye gusinya kuri uwo mwanzuro yahise atangira gutonganya cyane umucamanza amubwira ko adatinya uwo ariwe wese wamuzanaho iterabwoba habe no mu rukiko.

Yavugaga ko kuba avuze ngo nibamusinyishe we abifata nkaho ari ugushaka kubimukoresha ku ngufu ko ngo mu kinyarwanda cyuzuye ngo umucamanza yari kuvuga ngo nibahe Uregwa asinye.

Yateranye amagambo n’umucamanza, yanga gusinya iyo nyandiko avuga ko yuzuye amakosa kandi atayisinyaho ngo niyo bateka ibuye rigashya ko ntawamukanga ngo amukoreshe ibyo atemera ku gahato niyo yaba ari umucamanza kugeza ubwo yarinze asubizwa muri gereza yinangiye kuyisinya.

Ubuheruka Dr MUNYAKAZI yari yihannye umucamanza avuga ko atamwizeyeho ubutabera mu gihe ngo yaba ahembwa na Leta, ari nayo imutungiye umuryango ko atatezuka ku mabwiriza ya Guverinoma y’u Rwanda avuga ko isanganywe umugambi wo kumurenganya, ko ngo harimo ibyo ageza ku mucamanza ntabihe agaciro nko kujya kuburanira aho aregwa gukorera ibyaha mu cyahoze ari Komini Kayenzi.

Ibitekerezo

  • Ariko uyu mugabo arasetsa kweli. Umuntu mukuru wanize amashuri akaminuza yigira nk’umwana witetesha? Nareke kuburana maze ndebe uwo ahima, ibyo na byo!!!

    fata ivcyemezo musaza wasinya utasinya ntuteze kuvamo byose ntacyobimaze

    Harabura iki ngo uwo mugabo bamujyane kuburanura aho ashaka ngo twunva amaroofa ye Muzamuyaneyo pe kereka mu bucamanza bitemewe ariko mbona hari abandi bajyana kuburanira aho bakoreye icyaha Munsobanurire ababizi

    Hari abatinyuka nka Munyakazi benshi gufungira abantu ubusa byagabanuka.

    Uyu mugabo nareke kurushya inkiko nonese aragirango bamwubahe bate icyubahiro ko yakiyatse igihe yakoraga amahano yica inzirakarengane. kereka niba avuga ko ibyo bamurega atabikoze kandi afite abamushinja naho kuvuga ngo abacamanza bamusuzuguye niyo mpamvu atasinya ibi ntashingiro bifite.

    Ariko Doctor agira ubugoryi bungana butyo koko!! aka ni akumiro mba ndoga Rukebesha wangabiye Impogazi. Ariko yabugize kera yemera kumena amaraso y’inzirakarengane. Ni mumukanyage iyo mbwa.

    Dogiteri uriya azi ko bazamukatira urumukwiye kandi baka mukamira rurerure.azahabwa
    Burundu yumwihariko.

    YASINYA ATASINYA NTIBIZAKURAHO KO ADAFITE ICYAHA CYUBWICANYI KIMURIHO YARAKWIYE KWEMERA ICYAHA AKANAGISABIRA IMBABAZI RWOSE KK MUBUZIMA HABAHO GUKORA ICYAHA HANYUMA UKANAKIRA INGARUKA YICYAHA WAKOZE MURAKOZE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa