skol
fortebet

Gakenke: RIB yataye muri yombi abayobozi 2 b’umudugudu bakaga ruswa abaturage ngo babahe ibyokurya byagenewe abatishoboye kubera Coronavirus

Yanditswe: Monday 06, Apr 2020

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB,ruratangaza ko rwafunze umukuru w’umudugudu n’ushinzwe umutekano bo mu mudugudu na Mutwarasibo bo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke,bakekwaho kwaka ruswa abaturage kugira ngo bahabwe ibiribwa bigenewe abagizweho ingaruka no kuguma mu rugo kubera kwirinda icyorezo cya #COVID19.

Sponsored Ad

RIB ivuga ko aba bayobozi babeshyaga abaturage ko hari indege yazanye ibiribwa ariko bisaba gutanga amafaranga kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abagenerwa ibiribwa.

Bose ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gakenke mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB irakangurira abaturage gukomeza gutanga amakuru ku banyereza ibyo kurya leta yageneye abagizweho ingaruka no kuguma mu rugo kubera kwirinda icyorezo cya COVID19, cyangwa bababeshya bagamije kubambura aho yabasabye guhamagara umurongo wa telefoni utishyurwa 166 utange amakuru kugirango bafatwe bashyikirizwe Ubutabera.

Aba kandi biyongereye ku bandi bayobozi babiri barimo umuyobozi w’Umudugudu n’ushinzwe umutekano bo mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo nabo batawe muri yombi bakekwaho kunyereza ibiribwa byari bigenewe abatishoboye muri iki gihe cyo kurwanya Koronavirusi.

Mu rwego rwo gufasha bamwe mu baturage bakeneye ibyokurya n’abatihabwa uko bikwiriye,Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwo bwatangaje ko bwashyizeho umurongo wa telefone itishyurwa abaturage bafite ikibazo cyo kubura ibiribwa bashobora guhamagaraho kugira ngo batabarwe be kwicwa n’inzara.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa,kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Mata 2020, riravuga ko bashyizeho nimero itishyurwa ya 3260 kugira ngo abaturage batishoboye bayihamagareho babashe guhabwa ibyokurya.

Iki cyemezo kije nyuma y’aho mu bice bitandukanye by’uyu mujyi abaturage bavugaga ko gahunda yo kubaha ibyokurya idakorwa uko bikwiriye kuko ngo hari abayobozi babinyereza abandi bakabiha abafite ubushobozi.

Ibitekerezo

  • nitwa nshimiyimana said ntuye kugisozi beretiori ndashaka kubaha amakuru mfitiye gihamya yaruswa abayobozi bacu ukunu bafashe abanu niba arumuryango wabanu babiri bakabagira bane mumamagare mbahe amakuru 0788821303

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa