skol
fortebet

Gasabo: Umugore yatawe muri yombi akekwaho kwicisha amabuye umukecuru w’imyaka 73

Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Liberate w’imyaka 54 wo mu mudugudu wa Agasharu, Akagari ka Mukuyu mu murenge wa Ndera muri Gasabo aravugwaho kwica umukecuru w’imyaka 73 witwa Nyamvura Pascasia akoresheje amabuye.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo bikekwa ko Liberate yishe uyu mukecuru Nyamvura Pascasia aho uwitwa Gatsimbanyi wageze aho byabereye avuga ko babonye umurambo wa Nyamvura ufite ibikomere mu mutwe, bigakekwaho yaba yicishijwe amabuye kuko hari ayo basanze iwe.

Abaturanyi ba nyakwigendera babwiye ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru ko ngo uyu mukecuru yigeze gutonganira mu rugo rw’uwitwa Gakwandi na Liberata bapfa umurima bigeze kugura mu bihe byahise.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera Felix Kayihura yabwiye Umuseke ko amakuru y’ubu bwicanyi yayumvise mu masaha y’umugoroba kuko yari yiriwe mu Nteko y’abaturage.

Ati: “ Nayumvise mvuye mu nteko y’abaturage ariko nohereje yo abantu bari bumpe amakuru arambuye ndababwira.”

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza avuga ko Liberata ukekwaho kwica uriya mukecuru yafashwe ubu afugiye kuri station ya RIB ikorera ku murenge wa Ndera.Iperereza kuri ubu bwicanyi ryatangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa