skol
fortebet

Gasabo: Urubanza rwa Dr. Daphrose Gahakwa rwasubitswe kubera ko yarwaye

Yanditswe: Monday 12, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo hari hateganijwe urubanza rwa Dr Daphrose Gahakwa aho yari kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Sponsored Ad

Inteko yari iyobowe n’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yinjiye mu cyumba cy’urukiko Saa mbiri n’igice umucamanza ufite uru rubanza avuga ko urubanza rwa Dr Daphrose Gahakwa rutakiburanishijwe kuko umuburanyi “Dr Daphrose Gahakwa yasabye ko yabanza akivuza akazaburana yavuye kwa muganga.”

Umucamanza yahise arusubika avuga ko uru rubanza rwimuriwe kuwa Kane Saa mbiri za mu gitondo.

Dr Daphrose Gahakwa umaze iminsi 10 mu bushinjacyaha, afungiye kuri Station ya Police ya Remera.Ubushinjacyaha bwamutaye muri yombi kuwa Kabiri Ukwakira 2020 ku gicamunsi.

Dr.Gahakwa akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo: Icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta n’icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze igihe bukurikirana imitangirwe y’isoko ryo kuhira rifite agaciro ka miliyari 1 Frw Dr Gahakwa bivugwa ko yahaye umukwe we ndetse umugabo we Gahakwa agahita agirwa Umuyobozi Mukuru ukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.

Mu Ugushyingo 2017, Minisitiri w’Intebe, Dr Edourad Ngirente, yari yahagaritse by’agateganyo Dr Gahakwa Daphrose hamwe n’abandi bakozi batatu ari bo Innocent Nzeyimana, Violette Nyirasangwa na Bimenya Théogène wari ushinzwe Imari.

Mu gihe cya Dr.Daphrose Gahakwa,RAB yakunze kuvugwamo imikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta nkuko byagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta.

Yakunze kandi gusabwa ibisobanuro ku bikorwa yari ishinzwe gutunganya ntibikore uko bikwiye. Ibyo byarimo kuba ifumbire itaragereraga ku bahinzi ku gihe, kuba nta bushakashatsi bwakorwaga, kuba nta raporo ku mikorere yahabwaga inzego zisumbuye n’ibindi.

Ku itariki 9 Ukwakira 2017 Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr. Marc Cyubahiro yitabye Abadepite atari kumwe Dr Daphrose Gahakwa umwungirije, kandi nawe yaratumiwe ngo basobanure imikoreshereze mibi y’umutungo wa leta.

Kuri uwo munsi, Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC) yahamagaye abayobozi ba RAB, kugira ngo bisobanure ku micungire mibi y’umutungo nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta 2015/16.

Umuyobozi wungirije wa PAC, Depite Karenzi Théoneste, yabajije impamvu Umuyobozi wungirije wa RAB,Dr.Gahakwa atabonetse kandi nawe yarabonye ibaruwa, abibonamo ikibazo gikomeye.

Icyogihe Yagize ati “Iyo ukoze igenzura ukareba, unahereye ku wungirije Umuyobozi mukuru wanze kuza kandi yarabibwiwe, uhereye no ku bantu badatanga ibisubizo kandi babizi, rimwe na rimwe ushobora kwibaza niba n’imikoranire hagati mu bakozi imeze neza. Njye ndibaza niba n’impinduka zishoboka urambwira ukuntu umuntu yanga kuza, kubera iki? ”

Dr Cyubahiro yagaragaje ko atazi mu by’ukuri impamvu zatumye Umuyobozi umwungirije ataraje kandi ngo mbere y’uko bajya kuza muri PAC yari yabanje kumenyesha buri muyobozi wese urebwa n’imiyoborere y’ikigo.

Icyo gihe Dr Cyubahiro Yagize ati “Urwego yasuzuguye rufite uko ruzabigenza ariko nkatwe nk’urwego rumukuriye iyo umuntu yasuzuguye nanjye wamutumiye mu by’ukuri yansuzuguye. Igihe rero bigenze bityo ubwo nanjye nzabwira inzego dukorana kugira ngo dufatire abantu ibyemezo abayobozi basuzugura, basuzugura n’izindi nzego zirenze ikigo umuntu akoramo.”

Icyo gihe,Dr Gahakwa Daphrose, yavuze ko atanze PAC kuko yageze mu nzira aganayo agafatwa n’indwara bityo akihutira kujya kwa muganga.

Dr Gahakwa yagize ati “Ntabwo nanze kwitaba nagize ikibazo njya kwa muganga ariko hari umunyamakuru umwe wampamagaye ambwira ariko byarantunguye cyane kuvuga y’uko nanze kwitaba.

Nta muntu wandega agasuzuguro ngo nasuzuguye PAC ....Namenyesheje umuyobozi wanjye ariko kubw’amahirwe make urabizi iyo uriyo ntabwo uba ukoresha Telefone, ntabwo nanze kwitaba n’uko nahuye n’icyo nikibazo turimo tugenda nanjye ntabwo nari nateganyije kutajyayo n’uko nahuye n’icyo kibazo .”

Dr. Daphrose Mukankubito Gahakwa yarangije mu by’ubuhinzi muri Kaminuza ya Makerere mu 1979. Yakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi muri Uganda ashinzwe ubugenzuzi bw’imbuto. Nyuma yaho yaje kubona Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Buhinzi mu 2001 yakuye muri Kaminuza ya East Anglia mu Bwongereza.

Mu Rwanda yabaye Umuyobozi Mukuru wa RAB ndetse nyuma aza no kuyibera Umuyobozi Mukuru wungirije w’Inama yayo y’Ubutegetsi. Yabaye kandi Minisitiri w’Ubuhinzi, Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda.

Yabaye kandi Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, HEC, mu gihe cy’imyaka itandatu.

Mu bijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi afite inyandiko zirenga 34 yanditse zigaruka ku bijyanye n’ibihingwa n’iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa