skol
fortebet

Gatsibo: Polisi yafashe abasore babiri batwaye imodoka irimo amasashi arenga ibihumbi 45

Yanditswe: Wednesday 01, Jan 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukuboza, Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore yafashe abasore babiri batwaye imodoka ntoya itwara abagenzi (Taxi Voiture) RAA 024 I, bari bapakiye amasashi mu buryo bwa magendu ibihumbi 45,200 ahwanye n’amapaki 226. Abafashwe ni uwitwa Kamutima David w’imyaka 29 ari kumwe na Manirakiza Jean Bosco w’imyaka 16.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko aba basore bafashwe n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ubwo bari mu kazi mu kagari ka Kabarore mu mudugudu wa Bihinga.

Yagize ati: “Nk’uko bisanzwe abapolisi bari mu kazi iyi modoka ibagezeho barayisaka bayisangamo ayo masashi apakiye mu mifuka. Abapolisi babajije abari batwaye iyo modoka aho bayajyanye n’aho bayavanye bavuga ko bayavanye Ryabega mu karere ka Nyagatare bakaba ngo bari bayajyanye mu karere ka Kayonza.”

CIP Twizeyimana yibukije abaturage muri rusange by’umwihariko abacuruzi ko nta munsi w’ubusa Polisi y’u Rwanda itabakangurira kudakoresha amasashi kuko agira uruhare runini mu kwangiza ibidukikije nk’ubutaka, amazi ndetse n’ikirere.

Ati: “Amasashi agira uruhare mu kwangiza ibinyabuzima biba mu mazi, iyo anyanyagijwe ku butaka ntibwongera kwera kuko atabora, ibihingwa bibuteweho ntibibone uko bishorera imizi ndetse n’ikirere kirangirika iyo bayatwitse bigatuma imvura itagwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yibukije abagifite umugambi wo kurangura no gucuruza amasashi kimwe n’ibindi bicuruzwa byose bya magendu ko bakwiye kubicikaho burundu. Yibutsa abantu ko abatazakurikiza inama bahabwa bazakurikiranwa n’amategeko, yashimiye abaturage n’izindi nzego bakomeje gufatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha.

Abafatanwe amasashi Polisi yabashyikirije urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ikorera kuri sitasiyo ya Kabarore ngo bakurikiranwe ku byaha bacyekwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa