skol
fortebet

Gatsibo: Umuturage yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 200 FRW

Yanditswe: Tuesday 31, Dec 2019

Sponsored Ad

Uwitwa Ngarukiye Jean Bosco w’imyaka 44, kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza yafashwe na Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore nyuma yo kugerageza guha ruswa umupolisi ukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore. Yashakaga ko amuha imyenda ye ya caguwa yari yafashwe ayinjiza mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko abapolisi bari bafite amakuru ko hari abantu bakura inzoga zitujuje ubuziranenge mu karere ka Nyagatare bazijyana mu karere ka Kayonza. Mu masaha ya nijoro ubwo abapolisi bari mu gikorwa cyo gufata abo bantu nibwo haje moto ifite ibirango RD 785 S itwawe n’uwitwa Mugisha Jean de Dieu w’imyaka 35 ahetse amabalo abiri y’imyenda ya caguguwa.

Abapolisi baramuhagaritse, barebye basanga n’imyenda ya caguwa atwaye, ariko uwari utwaye iyo myenda kuri moto ariwe Mugisha avuga ko atari iye ari iy’uwitwa Ngarukiye Jean Bosco wamuhaye akazi ngo ayimujyanire ahitwa kuri Finance hafi y’isoko rya Rwagitima.

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Ngarukiye akimara kumva ko imyenda ye yafashwe yatangiye guhamagara umwe mu bapolisi bakorera kuri sitasiyo ya Kabarore ngo amufashe kurekurirwa iyo myenda ya magendu.

Yagize ati: “Ngarukiye yahamagaye uwo mupolisi amubaza niba amuhaye amafaranga imyenda ye yamufasha ikarekurwa nawe amubwira ko yava i Nyagatare bakabivugana bari kumwe niko kuza amuha ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri ( 200,000frw) ahita amufata amushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera i Kabarore.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yongeye kwibutsa abaturage ko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko imunga ubukungu bw’igihugu ikanagira ingaruka haba ku uyitanze n’uyakiriye, bityo ko buri wese asabwa kuyirwanya no kuyirinda.

Yagize ati: “Aho ruswa yashinze imizi idindiza iterambere ry’igihugu, abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagatanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo guhabwa serivisi.”

Yanibukije abantu ko magendu igira ingaruka ku muryango nyarwanda kuko abayikora banyereza imisoro yakagombye guteza imbere igihugu ikindi kandi inatesha agaciro ibicuruzwa byaranguwe bitanzweho imisoro. Yasabye abaturage kujya bafatanya n’inzego z’umutekano cyangwa inzego z’ibanze bakarwanya ruswa batangira amakuru ku gihe.

Itegeko N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa mu ngingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa