skol
fortebet

Gicumbi: Umwarimu w’imyaka 33 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3

Yanditswe: Tuesday 07, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umwarimu witwa Ndamukunda Aimable wigishaga ku kigo cy’amashuri abanza cya GS Nyabishambi giherereye mu kagari ka Nyabishambi mu murenge wa Shangasha mu karere ka Gicumbi,yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa waburaga ukwezi kumwe ngo yuzuze imyaka 4.

Sponsored Ad

Nkukoamakuru umuyobozi w’umusigire w’umurenge wa Shangasha,Twizerimana Tharcisse, yabitangarije Umuryango.rw,Uyu mwarimu wari umusiribateri yatawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa kabiri tariki ya 07 Nyakanga 2020,ubwo ababyeyi b’uyu mwana bari bamaze kubona umwana wabo afite ikibazo ndetse ko yasambanyijwe n’uyu mwarimu.

Yagize ati “N’amakuru namenye mu masaha ya nijoro mpamagawe n’Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Bushara ubwo bari bamaze kuhageza uwo mwana.Twakurikiranye dusanga mu mudugudu no mu kagari atuyemo ntabyo bazi kuko no muri raporo twari tumaze gutanga ntawari urimo.

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima yatubwiye ko umwana bamuzanye ndetse ko yagize ikibazo mpita mubaza amakuru y’uko byagenze.

Yambwiye ko ababyeyi b’uwo mwana bagiye guhinga mu gitondo batashye saa munani ,akana kababwira ko katameze neza ko aribwa mu Kanyonyo ariko ngo ntibabyitaho.Bigeze nimugoroba mu ma saa kumi n’ebyiri karongera karataka nibwo ababyeyi babonye ko hashobora kuba harimo ikibazo.

Aba babyeyi bamufashe baramukarabya barangije baramubaza bati “Byagenze bite?”arababwira ati “ uwo mwarimu niwe wamufashe.Nuko barebye basanga ngo hari amasohoro yamuguye ku itako.Bigeze mu ma saa tatu nibwo bakajyanye kwa muganga.Nibwo Umuyobozi w’ikigo nderabuzima yampamagaye saa yine.”

Uyu muyobozi nshingwabikorwa w’umusigire yavuze ko akimara kumenya aya makuru yahise ahamagara abashinzwe umutekano kugira ngo bashakishe uwo mwarimu hanyuma uyu mwana yoherezwa ku bitaro bya Byumba.

Yatubwiye ko uyu mwarimu ukekwaho iki cyaha afite imyaka 33 mu gihe uyu mwana afite imyaka 3 ariko yaburaga ukwezi kumwe ngo yuzuze imyaka 4.

Uyu mwarimu ukekwa yafashwe mu ma saa kumi za mu gitondo ajyanwa ku murenge wa Shangasha hanyuma afatwa ibizamini kugira ngo barebe ko nta ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yamwanduje nka SIDA.

Uyu mwarimu ukekwa yahise ajya gufungirwa kuri station ya RIB ya Kaniga hategerejwe ko ibizamini bya muganga bisohoka.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,Dominique Bahorera,yabwiye Umuryango ko ayo makuru agiye kuyakurikirana akaduha amakuru.

Ibitekerezo

  • Ntibavuga "gufata ku ngufu" cyangwa "gusambanya ku gahato" iyo uwasambanijwe atarageza imyaka 18 y’ubukure, ahubwo bavuga "gusambanya umwana".

    Ariko mujye musobanura ibintu neza ...ngo baramukarabije ngo maze bamaze kumukarabya ngo babona amasohoro yamuguye kwitako?????????
    Kuki se batabibonye mbere ?????? Nizere ko RIB irabikurikirana nibimuhama azabihanirwa ...

    Gusa numva Leta yazashyiraho imyaka umuntu AGOMBA kuba yarongoye kuko abasore bakomeje guhemuka ..umwana wimyaka itatu ubwose ????????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa