skol
fortebet

Harakekwa akagambane na ruswa mu guteza cyamunara umutungo wa SINAPISI Rwanda

Yanditswe: Wednesday 07, Feb 2018

Sponsored Ad

Umwe mu mitungo y’ umuryango ufasha abatishoboye Sinapisi Rwanda watejwe cyamura ngo hishyurwe ideni rya banki. Sinapisi Rwanda igaragaza ko muri iyo cyamunara umutungo wayo wateshejwe agaciro dore ko wagurishijwe miliyoni 24 nyamara umugenagaciro yari yarawuhaye agaciro ka miliyoni 74 akongeraho ko amake uwo mutungo wagurwa ari miliyoni 52.
Ecobank yirinze kugira icyo itangaza kuri iki kibazo gusa Banki nkuru y’ u Rwanda ivuga ko mu kugurishwa imitungo y’ abaturage cyamunara hari igihe (...)

Sponsored Ad

Umwe mu mitungo y’ umuryango ufasha abatishoboye Sinapisi Rwanda watejwe cyamura ngo hishyurwe ideni rya banki. Sinapisi Rwanda igaragaza ko muri iyo cyamunara umutungo wayo wateshejwe agaciro dore ko wagurishijwe miliyoni 24 nyamara umugenagaciro yari yarawuhaye agaciro ka miliyoni 74 akongeraho ko amake uwo mutungo wagurwa ari miliyoni 52.

Ecobank yirinze kugira icyo itangaza kuri iki kibazo gusa Banki nkuru y’ u Rwanda ivuga ko mu kugurishwa imitungo y’ abaturage cyamunara hari igihe hazamo abo yita agatsiko k’ amabandi (Mafia).

Tariki 3 Mutarama 2018 nibwo uyu mutungo watejwe cyamunara kubera indeni Sinapisi Rwanda yatse muri ecobank mu mwaka wa 2012.

Umuyobozi wa Sinapis Rwanda Sengayire Jean Baptiste avuga ko Sinapisi yatse iyi nguzanyo kugira ngo ifashe undi muryango wari ufite ikigo cyitwa ESA cyari kirimo kwangirika kandi kigwamo n’ abana b’ abanyarwanda.

Inguzanyo ya miliyoni 500 rwf ecobank yahaye Sinapis Rwanda yatumye icyo kigo gisanwa kuri ubu abana bariga bagatsinda ndetse iki kigo kiri mu bigo bikorerwaho ibizami bya Leta.

Sengayire avuga ko imwe mu miryango nterankunga yageze aho ikava mu Rwanda ari nabyo byatumye Sinapisi Rwanda inanirwa kwishyura umwenda wa ecobank.

Uyu muyobozi avuga ko magingo aya uwo mutungo wavuye muri za miliyoni 500 ugeze ku gaciro ka miliyari irenga gusa ngo Sinapisi Rwanda yawuhaye ecobank ngo iwubyaze umusaruro iyi banki irawanga.

Yagize ati “Mu mwaka washije mu kwezi kwa kabiri uwo mutungo twarawubahaye tuziko bazakuramo amafaranga yabo natwe bakadusagurira barawanga”

Sengayiye avuga ko ku ikubitiro abakozi ba ecobank bijeje Sinapisi Rwanda ko iyi banki yaha uyu muryango miliyoni 500 zikazishyurwa mu myaka 10, gusa ngo byageze nyuma banki yisubiraho ivuga ko iyo nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’ imyaka 5.

Ibi no kuba Sinapisi Rwanda yarahaye ecobank uwo mutungo ngo iwubyaze umusaruro ikabyanga Sengayire abihuza no kuba amabanki aho gufasha abaturage gutera imbere ahubwo abasubiza inyuma.

Ati “Kuba ibyakabaye bizamura umuturage ahubwo bimusubiza inyuma aho niho twabonye ikibazo, mu masezerano harimo ko hari aho ushobora kunanirwa banki igafatira umutungo mukawucungana icyo kintu ntabwo cyakozwe, haje ikibazo mu guteza cyamura batuzanira za expertise zitesha agaciro umutungo wacu, tujya mu rukiko rw’ ubucuruzi turabarega urubanza rushyirwa tariki 9 Gashyantare ni ukuvuga ngo twari tutaraburana”.

Sengayire avuga ko kuba uwo mutungo umugenagaciro yahaye agaciro ka miliyoni 74 nk’ uko bigaragara ku rwandiko UMURYANGO ufitiye kopi waragurishijwe miliyoni 24 mu cyamura ni ibintu bidasubiza ikibazo ku buryo ngo imitungo yose igurishijwe kuri ubwo buryo banki itabona amafaranga yayo kandi na sinapisi ikabihomberamo.


Ati “Ikindi kibabaje ni uburyo abakomisiyoneri, abahesha b’ inkiko hamwe n’ abo bantu bo muri banki twabonye ari nk’ ishyirahamwe ku buryo ndamutse ngira ngo ntage amafaranga ngaruze umutungo wanjye ntabwo byashoboka kuko abakomisiyoneri baratubwiye ngo bariyemo miliyoni 11”

Umwe mu bitabiriye iyi cyamunara yo kugurisha umutungo wa Sinapisi Rwanda agatanga amafaranga arenga miliyoni 24 ntiyandikwe avuga ko ikibazo cya ruswa n’ akagambane bahura nacyo kenshi mu cyamunara.

Yagize ati “Hariya narahageze ariko hari umugore w’ umuhesha w’ inkiko n’ abakomisiyoneri, abo bakomisiyoneri nta n’ umwe uba ari bugure, icyo bakora ni kimwe bavugana n’ umukozi wa banki ayo bagomba kumuhereza ya ruswa bakavugana n’ uwo munyamategeko ayo bagomba kumuha ya ruswa. Bumvikanye n’ umukiriya ko ari buhagure miliyoni 24, umukiliya ntiyanahagaragara yohereza umukonisiyoneri. Naravuze nti ngewe aha hantu ndahagura miliyoni 28 umuhesha w’ inkiko yanga kubyandika, abakomisiyoneri baraza barambwira ngo kwiza miliyoni 30 utange 24 esheshatu uziduhe ndabangira”

Umuhesha w’ inkiko wagurishije uyu mutungo yabwiye itangazamakuru ko mu cyamunara umuhesha w’ inkiko akora ibyo bamuhaye, abajije icyo kuba umutungo wa Sinapisi Rwanda waragurishijwe kugaciro gato agaragaza ko icyo Sinapisi ikora ari ugutaratamba.

Yagize ati “Umuhesha w’ inkiko abameze nkawe nk’ uko naza nkakubwira ngo ntagira iri tangazo. Bari bafite ibyamunara nka 6 byasohorewe rimwe icyo ngicyo ntabwo bigeze bagitambamira. Umuhesha w’ inkiko ntabwo ashobora kugurisha yabonye urubanza”

Nubwo umuhesha w’ inkiko avuga ibi ariko Sengayire we avuga ko uyu mutungo ugizwe n’ amazu n’ ibibanza wagurishijwe wari waratambamiwe mu rukiko ndetse ko urubanza ruzaburanwa tariki 9 Gashyantare.

Mu mashusho yafashwe ubwo uyu mutungo wa Sinapisi Rwanda warimo ugurishwa mu cyamunara humvikanamo amajwi y’ abantu bibaza bati “ubu se kuki uriya utanze miliyoni 32 banze kuyandika?”

Umunyamakuru yavugishije Ecobank kuri iki kibazo banki yirinda kugira icyo itangaza. Umukozi ushinzwe itumanaho muri iyi banki yasubije umunyamakuru ati “Ubwo igishishikaje muri ibyo ni ikihe”

Guverineri wa Banki nkuru y’ u Rwanda John Rwangombwa avuga ko kuba bateza umutungo cyamunara nta kibazo kirimo gusa ngo ikibazo ni uko hari igihe imitungo y’ abantu igurishwa mu buryo butemewe.

Ati “Kuba bateza cyamunara nta gitangaza kirimo kuko iyo ugiye gufata umwenda ugatanga ingwate n’ ubundi bivuga ngo nunanirwa kwishyura, iyi ngwate yawe tuzayibyaza amafaranga yishyure ideni rya banki. Bitabaye ibyo n’ ubundi banki ntizakora. Nk’ uko twabiganiriye nabo mu nama tugirana ndetse n’ inzego z’ ubutabera, polisi, hagenda hazamo ikintu kenda kumera nka mafia. Dushaka gufatanya twebwe twumvikanye na mabanki kugira ngo abakozi b’ imbere mu mabanki baba bashyigikiye iyo mikorere mibi, dukorane n’ inzego z’ ubutabera kurwanya abantu baba babyihisha inyuma batera akavuyo muri uko kugurisha imitungo y’ abantu ikagurishwa mu buryo butanyuze mu nzira zemewe”.

Umwe mu banyamategeko waganiriye n’ UMURYANGO yavuze ko biramutse bigaragaraye ko habayeho uburiganya mu kugurisha umutungo w’ umuntu mu cyamura iyo cyamura yasubirwamo.

Ibitekerezo

  • Tumaze kumenyera ko cyamunara ari uburyo bushya bwadutse bwo kurya ibya rubanda mucyayenge.Mwese muremezako igihugu cyacu kiyobowe muburyo bwa mafia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa